Gare ya Nyanza ni imwe mu zimaze igihe zivugisha abaturage bitewe n’uko bamwe bajyaga banavuga ko iyi wagirango ntabwo ari gare ahubwo wagirango ni imbuga y’umuturage.
Kuri ubu bikaba byamaze gutangazwa ko iyi gare ibikorwa byo kuyubaka biratangira mu mwaka utaha wa 2025,kuko inyigo n’ingengo y’imari byose bihari.
Hari abo usanga bagira bati :“Gare ni ntoya. Imodoka iyo zihahuriye ari nyinshi twebwe turasohoka tukajya hanze yayo. Si ukubeshya, hano iyo haje imodoka z’andi ma kompanyi nk’abiri zikahahurira n’amabisi ya Volcano na Horizon, duhita tuva muri gare tukajya hariya hepfo.”
Umwe mu bacuruzi uvuga ko akunze kugenda mu masoko menshi agira ati: “Nk’ugenda mu masoko menshi, za Musanze, za Butare na za Gikongoro, iri soko rya Nyanza riri inyuma cyane. Kuri zeru nako.”
Akomeza avuga ko Nyanza iri inyuma urebeye no kuri gare agira ati: “Hera no kuri gare! Na yo iri hasi. Byose biri hasi cyane ukurikije aho iterambere ry’Igihugu rigeze. Twifuza ko twagira isoko na gare byiza. Yego n’Umujyi wacu uracyari inyuma, ariko byibura tugire ibikorwa bisobanutse, biri ku rugero nk’urw’ahandi.”
Erasme Ntazinda,Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko rwiyemezamirimo uzubaka isoko na gare yamaze kuboneka, bikaba kandi byombi bizubakwa mu kibanza bisanzwemo. Ubu hari gukorwa inyigo y’uko bizaba bimeze no gushaka uburyo ikibanza birimo cyajya mu maboko ya rwiyemezamirimo, kuko gisanzwe ari icya Leta.
Ati: “Kugeza uyu munsi gare n’isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro no gushaka uko yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye. Kuko igisigaye ni ugukora ku buryo abona ubutaka byemewe n’amategeko.”
Biteganyijwe ko kubaka isoko rya Nyanza bizatwara hafi miriyari eshatu n’igice y’ u Rwanda naho gare ikazatwara miriyari ebyiri na miriyoni 850 by’u Rwanda. Igihe imirimo yo kubaka izarangirira bizaturuka ku nyigo iri gukorwa ubu ngubu n’igihe imirimo izatangirira.



