Oxygen ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Khalfan asuye umuryango we kugira ngo yiyerekane, nyuma y’uko bafashe umwanzuro wo gutangira kubana nubwo ubukwe butaraba.
Uyu muhango wabereye i Rubavu ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Khalfan yageze iwabo wa Oxygen ari kumwe n’ababyeyi be n’abakuru bo mu muryango. Uyu munsi ukaba wari ugamije kumwerekana no kumenya ku mugaragaro umuryango w’umukobwa bagiye kubana.
Ibi bikurikiye ibiganiro biherutse gutangazwa na nyina wa Khalfan, wahamije ko umwana we yari mu myiteguro yo kujya kwirega, anasobanura ko ari ngombwa kugenda kumenya umuryango w’umukobwa kugira ngo ibintu byose bigende mu mucyo.
Uyu mubyeyi yavuze ko ubukwe bw’abana babo buri gutegurwa kandi igihe buzabera kizatangazwa vuba. Yongeraho ko kuba Khalfan n’umukunzi we baratangiye kubana batarasezerana atari icyaha, cyane cyane niba babanaga bumvikanye kandi bataryanishije.
Yakomeje avuga ko kwirega ari umuhango wo kurangiza ibyo amategeko n’umuco basaba, no gushyikiriza abana Imana mu rwego rwo kutabareka nk’abatagira umuco.
Yanashimangiye ko ashimira umuhungu we uburyo amaze gukura no gucisha bugufi, akava mu buzima bwo kuzerera akiyemeza kubana n’umukunzi we.





