Khloe, umuvandimwe wa Kim Kardashian yashyize amafoto ye ku karubanda yambaye uko yavutse-REBA AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare, Khloe Kardashian umugore w’imyaka 31 y’amavuko akaba n’umuvandimwe wa Kim Kardashian, yashyize hanze amafoto yambaye uko yavutse.
KH
Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’uyu mugore Khloe, yayasangije abakunzi be abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, akaba yatangaje ko yigereranyaga n’icyamamare nyakwigendera Marilyn Monroe wapfuye mu mwaka w’1962.
Nk’uko bitangazwa na Dailymail, ndetse binagaragara ku mafoto, Khloe Kardashian ubwo yari ari muri piscine yagerageje guhisha amabereye ayakinzeho amaboko, ibi akaba atari ubwa mbere yishyize hanze yambaye ubusa.
kh2
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, nibwo Khloe Kardashian yaheruka gushyira hanze amafoto ye yambaye uko yavutse, ubu akaba atangariza abafana be kuri Twitter ko yabikoze agamije gutera ikirenge mu cya Marilyn Monroe.
kh3
Marilyn Monroe yari icyamamare muri Amerika, yavutse mu mwaka w’1926, yitaba Imana afite imyaka 40 mu mwaka w’1962, yari umukinnyi wa film akanaba umunyamideli wari ukunzwe muri iyo myaka, yasanzwe mu cyumba yapfuye ku wa 5/08/1962.

Mari
Icyamamare Marilyn Monroe

Umuryango w’aba Kardashian ugizwe na Kim Kardashian umugore wa Kanye West, Kourtney Kardashian, Kylie Jenner,Kendal,.. bose nk’abavandimwe bamaze kumenyerwaho uyu muco wo kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga, amafoto yabo agakundwa ndetse agatuma bavugwa cyane mu bitangazamakuru bikomeye ku isi.
ANDI MAFOTO KHLOE KARDASHIAN YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE
A B C D
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *