Mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, abarimu babaye indashyikirwa bo mu karere ka Kicukiro barakataje mu iterambere batitaye ku buke bw’ayo bahembwa. Kwitabira amatsinda yo kuzigama ni kimwe mu byatumye biyishyurira amashuri, bagura ibinyabiziga kandi bubaka amazu.
Mazimpaka Jean Claude, ni we mwarimu wabaye Indashyikirwa mu rwego rw’igihugu mu mwaka wa 2019. Yigisha isomo ry’ibinyabuzima (Biologie) mu ishuri ryisumbuye rya Kanombe mu murenge wa Nyarugunga. Avuga ko yishimira gutsindisha cyane, kuko ishuri rye rihora imbere mu gihugu mu gutsindisha isomo rye.
Urugero ni uko umwaka wa 2019, abanyeshuri 36 kuri 73 ba ES Kanombe batsinze isomo rya Biologie mu cyiciro cya mbere A. Mu 2018, iki cyiciro cyajemo 28 kuri 72 bigaga muri iri shuri, naho 2017 bari 10.
Ikindi Mazimpaka yishimira cyane, ngo ni uko abanyeshuri yigishije bakirwa ari benshi mu ishami ry’Ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda. Ati: “Nashotse nshaka kwiga medicine ntibyankundira, ariko nishimira ko maze kugira abaganga batatu nigishije, ubu hakaba hari n’abandi barenga icumi bari hafi kurangiza”.
Mazimpaka kandi ngo no muri iki gihe cya Covid-19 abasha gufasha abanyeshuri be binyuze ku ikoranabuhanga, aho bagera kuri 60 bakurikira amasomo ye, bagakora n’imyitozo akabakosora.
Mugenzi we Nyirigira Nicolas wigisha ku ishuri ribanza rya Nonko muri uyu murenge, na we yabaye Indashyikirwa y’umujyi wa Kigali mu barimu b’amashuri abanza. Uyu na we yishimira ko kuva yagera kuri iki kigo nta mwanda wongeye gutsindwa ku rwego rwa nyuma ‘U’.
Abarimu b’Indashyikirwa barakize
Usibye kuba aba bombi barahembwe amapikipiki, basanzwe bariteje imbere. Mazimpaka umaze imyaka 8 mu kazi, avuga ko yabashije kurushinga kandi agateza umuryango we imbere. Ku murongo wa Telefoni, Mazimpaka yari atwaye imodoka muri iki gitondo yerekeza iyo mu Gisaka.
Agira ati: “Nashatse umugore maze imyaka ibiri mu kazi, nyuma yaho nshaka permis, ubu ngombye guparika kuko ntwaye imodoka njya mu Gisaka. Usibye iyi permis, nubakiye mukecuru wanjye inzu ihagaze miliyoni icumi, mu murenge wa Karenge akarere ka Rwamagana. Muri ka gashahara mpembwa, narihiye amashuri barumuna banjye bane bararangiza, uwa nyuma ari mu mwaka wa kane w’ayisumbuye; kandi umwe na we namwishyuriye muri auto-ecole, ubu na we yabonye permis. Nyuma y’ibyo umuryango wanjye w’abantu icumi wose nywishyurira Mituweli”.
Iyi ni inzu Mazimpaka yubakiye umubyeyi we
Ku myaka 27, Nyirigira Nicolas we amaze imyaka itanu akora akazi k’ubwarimu; ariko afite inzu ya miliyoni eshanu mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana. Afite kandi amashyamba abiri mu karere ka Gicumbi, mu mirenge ya Bukure na Rwamiko.
Nyirigira avuga ko amara umwaka adakoze ku mushahara we, ati: “Nkora uturaka twa nimugoroba, ayo banyishyura niyo nkoresha mu kwishyura inzu no guhaha. Nagiye mu itsinda nkazigama 5600 buri cyumweru. Itsinda ryampaye ibihumbi 400, nguza Umwarimu SACCO andi 400 mpita ngura ikibanza cya 800 ku Muyumbu. Ubu natangiye kucyubaka, inzu irakinze, ibikoni birahari, nsigaje amasuku”.
Aha ni kwa Nyirigira Nicolas umaze imyaka itanu yigisha
Uyu musore kandi avuga ko mu myaka itatu yiteguye kurushinga, urwo rubanza akazarufashwamo n’ubwizigame mu matsinda, ndetse n’ipikipiki bamuhembye.
Naho Gatashya Jonas wo mu murenge wa Gahanga, yigisha amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Karembure. Amaze imyaka 32 muri akazi, afite impamyabushobozi ya kaminuza mu by’ikoranabuhanga, ariko yanze kuvirira uyu mwuga yize muri Groupe Scolaire de La Salle i Byumba ku bwa Mansuwi. Nawe yabaye Indashyikirwa mu rwego rw’akarere mu 2015.
Ugeze mu rugo kwa Gatashya, ukeka ko ari mu rugo rw’umuyobozi ukomeye muri za Minisiteri: ipipangu gikingishwa urugi rukoresha amapine (portail roulant), igipangu kizengurutswe n’urukuta rw’amatafari ahiye, hejuru harinzwe na senyenge za Sekanyolya, kandi ku bikingi by’amarembo hari ya matara manini agezweho yaka inzora.
Imbere mu gipangu haparitse imodoka ebyiri: ivatiri ya Toyota Carina E, na Jeep Trooper. Inzu nini ifite igikari, n’akabaraza imbere kariho terrace, aho umuntu yakurira akajya kuruhukira hejuru.
Urugo rwa Gatashya ni uku rugaragara
Ibi byose Gatashya abikesha umushahara we n’umugore bacunze neza, bakiga kaminuza bombi, ndetse bakanabona permis bombi.
Gatashya ati: “Sinanze umushahara urenze, ariko nanone sinareka duke duhoraho ngo njye gukorera ku masezerano. Nkirangiza kaminuza nashinze ikigo gikanika mudasobwa, nacyo kinyinjiriza nka miliyoni ebyiri ku mwaka.
Ku mushahara wanjye na madame twasabye inguzanyo mu Umwarimu SACCO tugira iyi nzu, ubu ihagaze miliyoni 35. Inguzanyo tuyishyura neza nta kibazo”.
Gatashya avuga ko gutera imbere bitagombera guhembwa menshi, ko ahubwo bisaba gukorera ku mihigo, ugacunga neza duke ufite, ukanizigama.




