Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 ahagana saa kumi n’imwe ahitwa i Nyarutarama habereye igisa n’imyigaragabyo nyuma y’uko abamotari baciye ku rupangu bagasanga hari Abahinde barimo gukubita umugore bivugwa ko yari asanzwe abakorera.
Umunyamakuru wa Bwiza wahageze yasanze umuturage witwa Jeannne Masika yicaye mu gipangu cy’Abahinde, abamotari n’abandi baturage bariye karungu banze kuva kuri icyo gipangu, bose basaba ko polisi yafata abo bahinde bakaba baryozwa icyo cyaha.
Ubwo polisi yahageraga, aba banyamahanga babanje kwinangira kujya mu modoka kugeza ubwo bamaze iminota igera kuri makumyabiri. Umwe mu baganiriye na Bwiza utashatse kwivuga amazina atangazwa, yagize ati: “Twahageze urugi rufunze, Abahinde bamushyize hasi barimo bamukubita, bamwicayeho hanyuma abaturage baratabara, barakomanga banga gufungura kugeza ubwo haje abaturage benshi basunika urupangu kugirango babone uko bamutabara.”
Undi yagize ati: “Bari bamukandagiyeho bazanye urupapuro ngo asinyeho, bari bafite n’icyuma.”
Akomeza avuga ko aba Bahinde bagaragaje agasuzuguro kandi bo bubaha abanyamahanga. Ati: “Twebwe abanyamahanga mu gihugu cyacu turabubaha ariko ni agasuzuguro kubona umwenegihugu akubitwa agasuzugurwa bigeze hariya. Turasaba ko ubutabera bwazabibaryoza, bikabera n’abandi isomo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije Bwiza ko aba Bahinde uko ari babiri batawe muri yombi, bakaba bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoreshaga.
CP Kabera yagize ati: “Ni byo ayo makuru ni yo. Hari abagabo bafashwe na polisi bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoresha, polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Remera ngo babazwe iby’iki cyaha.”

6 Responses
Kigali: Abamotari batabarije Umunyarwandakazi wahondagurwaga n’abanyamahanga
Ariko ibi bigoryi bibona turi mubukoloni bwabo kuburyo bidusugura areee ibi ndabihaze

Yeeee birababaj kubna abanyamahanga bafataga umuntu bagakubita nkuko kwose. Police nibakoreeereko kk baramurenganije naho yoba yari mwikosa barikumujan mubutungane bukamushinjya icaha. Abahindi ni babi saana

Kuki umwenegihugu yasuzugurwa bigeze aha kdi turi abanyarwanda koko hashirweho itegeko rirengera umunyagihugu pe
Kigali: Abamotari batabarije Umunyarwandakazi wahondagurwaga n’abanyamahanga
Kuki umwenegihugu yasuzugurwa bigeze aha kdi turi abanyarwanda koko hashirweho itegeko rirengera umunyagihugu pe