Kigali: Abarwayi 90 ‘bafungiwe’ muri bimwe mu bitaro ku bwo kubura ubwishyu

Ikinyamakuru The Chronicles cyakoze iperereza ryihariye ku barwayi bafungiwe mu bitaro ku bwo kubura ubwishyu, kigaragaza ko abarwayi 90 bari mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali bagizwe imfungwa kubera iki kibazo.

Mu byumweru bibiri gikora itohoza, iki kinyamakuru cyamenye ko hari abarwayi 37 bafungiwe mu Bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK).

Muri aba harimo umugore w’imyaka 40 ufungiwe muri CHUK kuva muri Kamena 2019 ku bwo kubura ubwishyu bwa F 90,000 bwavuje umwana we.

Dore imibare y’abarwayi bafungiwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali:

Mu bitaro bya  Kibagabaga hafungiwe abagera kuri  31

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe hari umurwayi umwe

Ibitaro bya Muhima hari abarwayi 14 bangiwe gutaha

Ibitaro bya  Kacyiru hari abarwayi 7

N’ubwo aba  barwayi bafatiriwe n’ibitaro, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu 2016 yatanze amabwiriza ko umurwayi adakwiriye gufungirwa ku bitaro bitewe no kubura ubwishyu.

Aba barwayi bose icyo bahuriyeho ni ugutegereza imiryango yabo igashakisha, yazabaona ubwishyu bakarekurwa cyangwa se bakazagobokwa n’umugiraneza.

Uwari Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE icyo gihe, Dr Jean Pierre Nyemanzi yavuze ko bitemewe n’ubwo ku rundi ruhande ibitaro biba bikeneye kwishyurwa ngo bikomeze gutanga serivisi.

Icyo gihe yagize ati “  Nta tegeko rivuga ko ibitaro bikwiriye gufunga umurwayi utabashije kwishyura. Ibyo bintu ntibakwiriye kuba babikora.”

Yakomeje agira ati “  Ni ngombwa ko ibitaro byishyurwa kugira ngo bihembe abakoze, bigure n’ibikoresho. Tuzakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bajye bishyura ubwisungane mu kwivuza, abenshi ntibaba babufite.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo ibi byavuzwe, iyi mibare Bwiza.com ikesha ikinyamakuru  The Chronicles igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya MINISANTE ryabaye nko guta inyuma ya Huye ku bitaro ahanini biri mu Mujyi wa Kigali.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *