Kigali:Barishimira kubona utwabo nyuma y’ amezi 7 bazi ko rwiyemezamirimo yabaziritse ku katsi

Bamwe mu bakozi bakoreye rwiyemezamirimo Mugenga Fabien binjiza amahoro y’ isuku rusange mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana bakorera kompani yitwa Abisanga Gicumbi Ltd ubu barishimira ko uyu rwiyemezamirimo yabishyuye amafaranga yabo kandi ngo imibereho igiye kuba myiza dore ko bamwe bari bihebye bazi ko batazayabona aho bamwe bari banajyanye ikibazo cyabo mu itangazamakuru.
Iyi kompani yatangiye muwa 2013 ikorera mu turere dutatu twavuze hejuru itangira ihereye i Gicumbi aho uyu rwiyemezamirimo yikoreraga mbere yuko agirirwa icyizere.
Abo yakoreshaga ariko ubu batakimukorera bitewe nuko iyi kompani ubu yamaze gufunga imiryango bavuga ko bari barihebye bazi ko uyu Mugenga Fabien yabambuye amafaranga yabo ariko bakamushimira ko yababereye inyangamugayo akabaha amafaranga yabo dore ko umushahara baherukaga ari uwo mu kwa Karindwi k’ umwaka ushize w’2015.

20160130_153335
Bategerezanyije amatsiko amafaranga yabo

Umwe mu baganiriye na Bwiza.com witwa Umugwaneza Clarisse yagize ati:”Rwose pe njye kubwanjye ndashimira Mugenga Fabien mbikuye ku mutima, ibaze nawe ko amafaranga naherukaga y’ umushahara ari ayo mu kwezi kwa karindwi k’ umwaka ushize, twari tuzi yuko yatwambuye bamwe baranamutangaje mu itangazamakuru ariko nyuma yo kwishyurwa na we yadutumyeho aratwishyura, ni inyangamugayo pe kuko twari twakuyeyo amaso.”
Uyu rwiyemezamirimo aganira na Bwiza.com we yavuze ko yagiye agira ikibazo cyo kutishyurwa bigatuma na we atishyura neza abakozi be. Avuga ko igihe amafaranga yabaga ahari ntawahuraga n’ ikibazo cyo kutishyurwa kandi yarakoze aho anavuga ko mbere y’ ukwezi kwa karindwi bishyurwaga neza kandi ngo kubera ubunyangamugayo nkuko yabyiyemeje mu ndangagaciro zed ore ko afata na gahunda yo kwishyura abakozi be yabihamagariye nta buyobozi bugombye kubimusaba.
20160130_153328
Rwiyemezamirimo ubanza ibumoso n’ abahoze ari abakozi be babanje kuganira

Yagize ati:”Mbabwije ukuri, aba bakozi banjye bagera mu ijana nta numwe wari uzi ko yabona amafaranga ye bitewe n’ igihe cyari gishize ariko njye numvaga igihe cyose nzishyurirwa ngomba kubishyura none ndabikoze, nsanzwe rwose ndi inyangamugayo kandi kampani yacu ifunze nta kibazo na kimwe mfitanye n’ abakozi nkuko bijya bigaragara mu bandi ba rwiyemezamirimo hirya no hino mu gihugu.”
Bamwe mu bakoreshwaga na Mugenga bavuga ko aya mafaranga yaboa aziye igihe dore ko ngo bamwe bitewe n’ ubushomeri batashoboraga kwigondera bimwe mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ariko ngo ubu bagiye kugira uko bigenza.
Banavugha ko iyi kampani ifunze imiryango yarabafashije mu gihe bakoranye na yo bamwe bakavuga ko byatumye bajya muri za kaminuza bafite amafaranga kandi bari abashomeri abandi nab o bakavuga ko baboneraga amafaranga y’ ishuri abana babo nubwo bari bagize ikibazo cy’ itinda ry’ imishahara yabo.
Zimwe mu nzego z’ ibanze na zo zivuga ko zafashijwe mu guca ubushomeri mu rubyiruko rwahawe akazi na rwiyemezamirimo aho bamwe batashatse gutangaza amaziona yabo bavuze ko nubwo atari iyi kampani yatumye imibereho iba myiza cyane hose ariko ngo nay o nibura yahinduye iy’ abatari bake.
Ba rwiyemezamirimo hirya no hino mu gihugu bakaba bagenda bahabwa ubutumwa bubasaba kujya bahita bishyura abo baba barakoreshejemu gihe barangije kwishyurwa batiriwe bajyanwa mu nkiko dore ko uretse gutakaza umwanya binatwara n’ amafaranga kandi n’ icyizere cya rwiyemezamirimo kikagabanyuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *