Mu nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA) yabereye i Kigali, hamuritswe ku mugaragaro intwaro zigezweho zikorerwa mu Rwanda n’uruganda REMCO (Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation), rumaze igihe rukora ibikoresho bya gisirikare bigenewe Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Izi ntwaro zamuritswe zirimo imbunda nto n’inini, izikoreshwa na ba mudahusha, izirwana ku butaka n’izikoreshwa mu guhashya iterabwoba. REMCO ikorera mu Karere ka Gasabo, mu cyanya cyahariwe inganda, kikaba kimaze kuba igicumbi cy’ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.
Mu ntwaro zagaragajwe harimo masotela (pistolet), imbunda nka ARAD5/300BKL ishobora kurasa ku ntera ya metero 500, hamwe n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER na ARAD SNIPER zirasa kugeza kuri metero 800. Harimo kandi n’imbunda nini zo mu bwoko bwa Machine Gun nka NEGEV ULMG, hamwe n’indebakure zifasha kurasa nijoro (night vision sights).
Nubwo hari ibice bimwe by’izi ntwaro bikigurwa hanze nk’amasasu, ububiko bayo (magazine) na lens, ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu. Ibi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwigira no kwihaza mu bikoresho by’umutekano.
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko izi ntwaro zemewe gukoreshwa ku rugamba, kandi zikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibihugu by’inshuti. REMCO ikorana n’Uruganda rwa Israel ruzwi nka IWI (Israel Weapon Industries), rukaba ari rwo rutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga rifasha mu ikorwa ry’izi ntwaro.
Mu bitabiriye iyi nama ya ISCA harimo ibihugu bitandukanye by’Afurika n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bya gisirikare, aho banamuritse ibikoresho byabo birimo ibikorerwa muri Misiri, Turikiya n’ahandi. Gusa kuba u Rwanda rwaramaze kugera ku rwego rwo gukora intwaro zarwo, bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kwigira kw’igihugu no kubaka ubushobozi bw’umutekano burambye.






One Response
Kurangaza no kuvangitiaraya Ibintu. Kuba hari I ganda zimwe zo kw’isi zifite aho zikorera ibipande bombe by’imbunda mu Rwanda ntibivuga ko u Rwanda rukora intwaro zarwo! Non! Na Israël tuzi ko isaba intwaro nyinsi n’amassai muri Amerika! Kagame rero na FPR ye bareke kwirarira.