Screen-Shot-2025-12-27-at-05.04.14

Kigali: Polisi yafashe umugabo wagaragaye amenagura ibirahure by’imodoka z’abantu

Polisi y’Igihugu yemeje ko umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse yafashwe.

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iperereza rigaragaza ko uwo mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi.

Amashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mugabo ari mu mujyi rwagati afite umuhoro ukiri mushya, bivugwa ko yari akimara kugura.

Muri aya amshusho abanza kwirukankana abaturage ashaka kubatema bagakizwa n’amaguru; hanyuma agahita yadukira imodoka zari ziparitse, akagenda azimenagura ibirahure akoresheje uyu muhoro.

Polisi ubwo yasubizaga umwe mu bashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga wavugaga ko yakabaye hari icyo yakoze ibikorwa byakozwe n’uriya mugabo, yemeje ko yamaze kumufata ariko igasanga afite uburwayi bwo mu mutwe.

Iti: “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Polisi yunzemo ko uwo mugabo yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *