Mu gihe abantu bari mu munezero n’ibyishimo by’ubukwe, hari abandi baba barimo gutegura uburiganya n’ubujura. Uko biri kose, ubushishozi burakenewe, by’umwihariko mu birori nk’ibyo bikunze kuba binini, bikitabirwa n’abantu benshi kandi batandukanye.
Iyi nkuru ivugwa na Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo RIB yerekanaga bamwe mu bantu bakekwaho ubujura bwifashisha amayeri n’uburyarya.
Dr Murangira avuga inkuru y’umugore bivugwa ko ari ikizungerezi, wagaragaye mu bukwe ariko atari umwe mu batumiwe, ndetse nta n’uwari umuzi. Ngo yaje ku buryo butunguranye, asanga itsinda ry’abakobwa bari bambariye umugeni bari mu cyumba bambariramo imyambaro.
Uwo mugore yagaragaraga neza, afite isuku n’uburanga butavugwa. Yinjiye yitwaye nk’umenyereye aho hantu, ndetse ntiyigeze agira uwo asuhuza cyangwa ngo yibwire, ariko abakobwa bari bahuze no kwitegura, ntibigeze bamwitaho cyane.
Ubwo bari bamaze kwambara, ngo uwo mugore yabasabye ko bamureka akabafasha kurinda ibintu byabo, harimo amaterefone, utwuma tw’imitako, ibikapu n’utundi tuntu tw’agaciro.
Abo bakobwa basize byose aho bari babirambitse, babyizeye. Ariko ibyo kwiringira uwo batazi byababereye isomo rikomeye.
Bagarutse aho basize ibintu basanze wa mugore yagiye, ndetse n’ibintu byose byari aho ntibyongera kuboneka. Amakuru avuga ko uwo mugore yari yasize imodoka hanze, aho yagiye ayipakiramo ibintu byose, yihuta arasohoka, arasohoka nk’utari uje mu bukwe, ahubwo nk’uwari uvuye ku kazi.
Bamenye ko bibwe ari uko bagarutse basanga nta kintu gisigaye, bahita bihutira kujya gutanga ikirego muri RIB.
Umuvugizi wa RIB ntiyigeze atangaza niba uwo mugore yarafashwe cyangwa hari icyamubonetseho nyuma y’icyo gikorwa cy’ubujura, ariko yasobanuye ko ari urugero rugaragaza uburangare n’ukuntu abantu badakwiye kwiringira uwo batazi, cyane cyane mu birori nk’ubukwe aho abantu baba bari mu byishimo bidasanzwe.
Dr Murangira yagiriye inama abajya mu birori nk’ibi gukomeza kugira amakenga.





2 Responses
ikibazo cyanjye kiragira kiti, uwo mwatweretse ku iphoto, bahuriye hehe? Niwe, cga ni urugero rw’ikizungerezi mwafashe randomly?!
ni urugero rwikizungerezi batweretse🤣🤣🤣🤣🤣