Ndi umusore w’imyaka 26 ntuye mu Mujyi wa Kigali. Umukobwa usanzwe tuziranye bisanzwe yansabye ko namutera inda ngo umwana azamwirerera.
Ubwo twaganiraga nk’uko bisanzwe, Olive w’imyaka 23 yarambwiye ati “ Reka dukore umuti, ndamubaza nti umeze ute? Arambwira ati nshaka ko twazajya kwipimisha noneho nkabara iminsi y’uburumbuke yanjye neza noneho ukantera inda kuko nkeneye umwana,”
Naramubajije nti “ Njyewe siniteguye kubyara kuko nta bushobozi bwo kurera mfite. Yansubije ko nta kibazo nkwiriye kugira kuko ntacyo azambaza ku bijyanye no kurera uyu mwana kuko ngo icyo ashaka ari icyororo kuri njye kuko ngo ankunda.”
Namubwiye ko nzabitekerezaho nkamusubiza ariko ambwirako ntagomba gutinya gufata inshingano gusa ko iby’indezo yajya yirwariza mubushobozi bwe afite kuko we abona buhagije kugira ngo arere umwana twabyarana.
s[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ndasaba ko mwangira inama kuko sinumva ukuntu nabyara sindere umwana kuko ntakazi ngira gusa kandi ahora abinsaba umunsi kuwundi mu byukuri uyu mukobwa afite akazi kamuhemba neza kuko yikorera. Mbaye mbashimiye ku nama zanyunyu nziza mungira murakoze.
Na we ufite iigitekerezo watwandikira kuri info@bwiza.com



