Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru ibabaje y’umusore witwa Ishimwe Thierry w’imyaka 20 ukomoka i Runda muri Kamonyi, wasimbutse ku nyubako izwi nko Kwa Makuza iri rwagati mu Mujyi wa Kigali ahita apfa.
Nk’uko byemezwa n’abari aho, uyu musore w’imyaka ibarirwa mu 20 yahanutse mu buryo butunguranye, maze agwa hasi imbere y’abantu benshi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi.
N’ubwo impamvu nyamukuru y’iyi mpanuka itaramenyekana neza, hari abavuga ko yaba ari impanuka isanzwe, mu gihe abandi bakeka ko ari igikorwa cyo kwiyahura.
Amakuru avuga ko uyu musore yari afite urwandiko rwanditsemo ko ibibazo byo mu muryango ari byo bimuteye kwiyahura.
Abaturage bari aho bavuga ko hari amakuru avugwa ko ashobora kuba yari afite ibibazo mu rukundo, aho bivugwa ko yaba yaratewe agahinda n’umukobwa wamwanze, ariko kugeza ubu nta gihamya ifatika iraboneka kuri iyo ngingo.
Bamwe mu batagabuhamya bavuga ko yiyahuye bitewe n’ikibazo yari afitanye n’umukunzi we witwa Viliginia. Umwe yagize ati “Twumvise bavuga ngo yavuze ngo ibi Byose ni Viliginia ubiteye.”
Polisi y’u Rwanda n’abaganga bageze aho byabereye, barimo gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse hanakurikiranwe niba koko uwo musore yaba yahise yitaba Imana cyangwa se agihumeka.




