Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare, Gen James Kabarebe avuga ko nta bisobanuro afite ku mpamvu Kiliziya Gatolika itigeze igezwa imbere y’ubutabera kandi itungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kuvuga Kiliziya Gatolika mu magambo akomeye, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu mu rubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwitabiriye imikino ya ANOCA yabereye mu Karere ka Huye.
Yagize ati “ Kiliziya [Gatolika ] yari Leta na Leta ikaba Kiliziya Gatolika. Kiliziya na Leta byari bimeze kimwe.”
Yakomeje agira ati “ Uburyo Kiliziya Gatolika itageze mu nkiko nyuma ya jenoside ni ikibazo gikomeye. Ndavuga ibyo ntekereza, muri iyi Si hari imiryango, ibigo bitandukanye kandi bifite ingufu. Hari ONU, Toyota n’ibindi ariko Ikigo kiteguye kandi kigoranye ni Kiliziya Gatolika ku Isi. Nta muntu wayitsinda, ntiwahangana na Kiliziya Gatolika. Nta mpamvu yo kugira icyo ubikoraho.”
Mu gihe cy’iminsi 100, Ibihumbi byinshi by’Abatutsi benshi bagiye bicwa kandi bari bahungiye kuri za Paruwasi Gatolika. Ibi byoyongera ku kuba bamwe mu ba padiri bagiye bagezwa imbere y’ubutabera bitewe no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo bimeze bityo,Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis mu 2017 yasabye imbabazi ku bw’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Muri iki kiganiro cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye abari aho ko bashobora gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu cyangwa kugisenya.
Avuga ko nyuma ya jenoside ari abayikoreye n’abayikoze bose bari babayeho nabi bityo ko baganaga kiliziya mu rwego rwo gushaka amahoro y’umutima.
The Chronicles



