IMG_6278-edited

King Saha yigaramye ibyo gusebya ishyaka NRM rya Perezida Museveni

Umuhanzi w’Umunya-Uganda King Saha yigaramye ibyo gusebya ishyaka NRM rya Perezida Museveni nyuma y’uko agaragaye mu mvururu mu gitaramo yakoreye mu karere ka Ibanda, mu Burengerazuba bwa Uganda, mu mpera z’icyumweru gishize bikavugwa ko byatewe n’indirimbo isebya ishyaka rya perezida yari yaririmbye.

Iki gitaramo cyatangiye neza, ariko nyuma haje kuvuka akaduruvayo kagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, King Saha agaragara ari mu mpaka zikomeye n’umufana ndetse bisa n’aho hariho ubushyamirane bw’imirwano.

Icyo gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ibyo byatewe no kuba uyu muhanzi yararimbye indirimbo yibasira ishyaka NRM, gusa uyu muhanzi we yabyigaramye avuga ko izo mvururu zitatewe no kuba yaba yararirimbye indirimbo ifitanye isano na Politike.

Mu gusobanura ibyabaye, King Saha yavuze ko ibyateye izo mvururu ari umufana wari wabaswe n’inzoga, watangiye kubangamira abitabiriye igitaramo. Kubera iyo mpamvu, yagize uruhare mu kugarura ituze kugira ngo ibirori bidacika mo ibice.

King Saha yabisobanuye ati: “Igitaramo cyagenze neza, ariko ubwo cyasatiraga umusozo, hari umuntu watangiye gukubitwa. Namanutse ngo murenganure, sinari ndi mu barwanaga ahubwo nashakaga guhagarika imvururu.”

Uyu muhanzi yahakanye amakuru yavugwaga ko ubwo bushyamirane bwaba bufitanye isano n’indirimbo ze za politiki cyangwa ibindi bibazo byihariye.

King Saha yanenze bamwe bashyizeho ibihuha ku byabaye, avuga ko ari abantu yise “Musuuza’s kids” bishatse kuvuga abantu bafite umugambi wo kumuharabika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *