Nyuma y’amezi atatu bagisha inama hirya no hino muri DRC no mu mahanga, abayobozi b’amadini bo mu matorero gatolika n’abaporotesitanti bamurikiye imyanzuro y’umugambi wabo wo gushakira igihugu amahoro Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu ushize.
Ni mu nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka “Cité de l’Union africaine” i Kinshasa, yamaze amasaha agera kuri abiri.
Yahuje Perezida w’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), Pasiteri André Bokondoa, Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO), Musenyeri Donatien Nshole, n’Umunyamabanga Mukuru wa ECC, Pasiteri Éric Nsenga.
Musenyeri Nshole nyuma y’ibiganiro yagize ati: “Umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yatwakiriye neza; yafashe umwanya wo kutwumva, natwe turamwumva.”
Yavuze ko perezida yashyizeho itsinda ryo gukomeza ibiganiro n’intumwa za kiliziya, hagamijwe kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zabo.
Abayobozi b’amadini bavuga ko iyi nama yatanze umwanya wo gusuzuma inama zagishijwe imbere mu gihugu no hanze zakozwe kuva muri Gashyantare.
Baganiriye cyane ku ishyirwaho ry’itsinda rihuriweho kugirango bige uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe nk’uko iyi nkuru dukesha actualite.cd ikomeza ivuga.
Amatorero avuga ko yongereye umubano w’ububanyi n’amahanga ku migabane myinshi kugira ngo akangurire amahanga kugira icyo afasha mu gihe cy’ibibazo.




