Kinshasa: Hatangiye urubanza rwa Germain Katanga wari uherutse kurekurwa na CPI ngo ajye kurangiriza igihano iwabo

Urubanza rwa Germain Katanga uherutse kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ngo ajye kurangiriza igihano cye iwabo, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare I Kinshasa, aho ubutabera bw’iwabo nabwo bumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mitwe yitwaje ibirwanisho.
Germain Katanga na bagenzi be batanu bareganwa bakurikiranweho ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mitwe yitwaje ibirwanisho mu Ntara ya Ituri iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi y’umupaka na Uganda.
Uru rubanza rukaba rwaratangiye ku isaha ya saa 10h40 ku isaha mpuzamahanga ngengamasaha GMT, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kubera ipeti rya jenerali ry’ingabo za Congo ry’uregwa w’ingenzi.

5474878-3x2-340x227
Germain Katanga

Germain Katanga winjiye mu rukiko kare aherekejwe n’abandi ba ofisiye n’aba ofisiye bato bo mu mutwe yari ayoboye witwa FRPI, yamwenyuraga asa nk’udafite ikibazo ndetse asuhuza bamwe mu basirikare bakuru bari mu cyumba cy’urukiko ndetse abanza no kuvugana n’abunganizi be nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Uyu wari warahawe akazina ka Simba (bivuga Intare mu Kinyarwanda) kubera ubugome yagaragazaga ubwo yari akiri umuyobozi wa FRPI, yakatiwe na CPI mu 2014 imyaka 12 y’igifungo kubera uruhare rwe mu gitero cyagabwe mu giturage kimwe kikagwamo abantu hafi 200 mu 2003 akaba yaratawe muri yombi mu 2005 n’abayobozi ba Congo bisabwe na CPI.
Germain Katanga yaje kurekurwa kuwa 18 Mutarama ngo ajye kurangiriza igihano iwabo ahita yoherezwa I Kinshasa ariko abayobozi bahita bavuga ko nabo bagomba kumuburanisha.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *