Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Nyakanga 2025, umupolisi yakubiswe bunyamaswa n’abaturage kugeza bamwishe, ahazwi nka Masina / Pétro Congo i Kinshasa, nyuma yo kurasa umuntu watambukaga ku mpamvu zitazwi.
Uwahohotewe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo avurwe, ariko abaturage bakurikirana umupolisi kugera muri hotel yahungiyemo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Imbaga y’abaturage bari barakaye yateye ubwoba umuyobozi wa hotel bamubwira ko batwika inyubako niba atabashyikirije uwo mupolisi.
Byabaye ngombwa ko umupolisi ategekwa kuva muri iyo nyubako ya hotel, maze abaturage baramwadukira bamwica bunyamaswa.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi byo kwihanira benshi banenga, cyane ko hari inzira zemewe n’amategeko zo gukemura ibibazo nk’ibi.




