Ku Cyumweru, itariki ya 19 Ukwakira, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, passport ya Théophile Mbemba yafatiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka (DGM).
Uyu munyapolitiki, Théophile Mbemba, yari avuye i Nairobi, muri Kenya, aho yitabiriye inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yatangijwe na Joseph Kabila nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.
Umunsi umwe mbere yaho, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Seth Kikuni, na we wagarutse avuye muri iyo nama, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya N’Djili mbere y’uko arekurwa nyuma yo guhatwa ibibazo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iperereza (ANR).
Guverinoma irashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwifatanya n’uwakatiwe igihano cy’urupfu ndetse ushakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera guhungabanya umutekano w’igihugu.




