Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, bavuga ko bakeka ko hari ikimenyane mu gutanga ibiribwa bihabwa abatishoboye muri ibi bihe akazi kahagaze mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus. Aba baturage batangarije Bwiza.com ko badashira amakenga uburyo ubuyobozi butanga ibi biriribwa bashingiye ku buryo bitangwa bavuga ko butanyuze mu mucyo. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati ” Nakoraga ko gucukura imicanga. Ubu karahagaze ariko ubuyobozi budushyira ku rutonde gusa bagenda bahamagara umwe ku giti cye, mbese ni ikimenyane.” Akomeza agira ati ” Ntabwo binyuze mu mucyo wo kureba ababaye cyane. Ujya kumva ukumva umuntu akubwiye ko bamuhamgaye ngo agende afate nabwo bamuhaye intica ntikize. Ngo bamuhaye ifu y’igikoma n’isabune gusa.” Mugenzi we ati ” Mutubarize ubuyobozi impamvu ibyo kurya bitatugeraho kandi abandi tuba twumva ko bari gufata ibyo kurya. Ubu sinajya imbere y’umuyobozi ngo mvuge ko ntariye gusa turababaye mutubarize niba bitarahagera.” Kwirirwa utazi ko uri buramuke Uyu muturage avuga ko kuva akazi kahagarara amaze gukoresha Frw ibihumbi bine. Avuga ko ” Ubu mbayeho nabi, sinzi niba nirirwa ngo ndamuke. Birababaje kubona umuntu w’umusore inzara yamukubise igitsiburira aryamye ku muhanda.” Uyu muturage asaba ubuyobozi niba ibiribwa ntabyo, babafasha kugera ku ivuko mu cyaro kugira ngo nibura ajye kureba uko yakwitabwaho kuko yaje i Kigali ashaka ubuzima none bikaba byanze. Bwiza.com yavuganye n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba, avuga ko ibivugwa n’abaturage atari ukuri. Rwabukumba avuga ko ” Ibiribwa byo gufasha abatishoboye byabaye bike ku buryo kuva batangira gutanga ubu bufasha, babitanze inshuro imwe mu murenge ayoboye.” Yabwiye Bwiza.com ati ” Icya mbere ni uko atari byo. Yahawe abantu 512 inshuro imwe mu murenge wose ku ikubitiro. Ibiribwa ni bike, uyu munsi turi gufata ibindi bishobora kugera ku bantu 3419. Abantu tubyumve mu buryo bumwe, nta muntu uri kubirya.” Gitifu Rwabukumba yasabye abaturage kwihangana ko bigiye kubageraho. Yashimye uburyo baturage bakomeje gufashanya kuko ngo n’ubusanzwe barimo kubikora mu gihe inkunga ya Leta itarahagera.
Related

20 Responses
Kinyinya: Abaturage bavuga ko hari ikimenyane mu gutanga ibiribwa
Muruyu murenge mutugari twose nukobimeze ibiryo birikuza gutorwa Nama voiture , gusa birababaje nimba abatishoboye bazabaho gute?mutuvuganire

Icyabageza hano Gitega utari kavukire cg ngo ubahe ibihumbi icumi utahavuka ntabyo baguha Hari ibigore byibiswahiri bivangura …

Rwezamenyo ya Nyamirambo ho baha uwuhavuka gusa

Biryogo ho utari umuswahiri ntabyo baguha kereka iyo bagukeka ukuntu namwe mutayobewe nibwo ubibona.

Hano mu biryogo mu mudugudu wa amahoro Hari ikigabo kitwa Meri cyo kibanza kukubaza Aho waturutse cyakumva utari uwaho kikakwaka amafaranga utayagiha kikabwira ababitanga ntibazabiguhe numvise ngo Hari nuwo cyabwiye ngo kuki adafana Rayon sport bituma kibimwima

Hano mu biryogo mu mudugudu w’ umurimo nari nibeshye Hari ikigabo kitwa Meri cyo kibanza kukubaza Aho waturutse cyakumva utari uwaho kikakwaka amafaranga utayagiha kikabwira ababitanga ntibazabiguhe numvise ngo Hari nuwo cyabwiye ngo kuki adafana Rayon sport bituma kibimwima