GqRgeE_XwAA1cn2

Kirehe: Abantu barenga 53,000 bagiye kwegerezwa amazi meza

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yagiranye inama n’umufatanyabikorwa witwaje Water Aid Rwanda uhagarariwe na Valens Dushimimana ari kumwe na Albertine Muziranenge bari kumwe n’itsinda rya WASAC Rwanda/ Kirehe barebera hamwe uko hakongerwa amazi.

Ku bufatanye na Water Aid Rwanda, havuzwe ko hazubakwa umuyoboro w’amazi ureshya na Km 30, uzageza amazi meza ku bantu barenga 53,000 mu Murenge wa Nasho, hubakwe ibigega bitanu bibika amazi, n’amavomo rusange 26.

Hazajya hanatangwa ubutumwa kandi bukangurira abaturage kwimakaza isuku n’isukura.

Bazanubaka n’ubwiherero ku bigo by’amashuri bitatu: Cyambwe, Nyabubare na Rugoma hamwe na block y’ubwiherero mu kigo nderabuzima cya Mulindi, hanatangwe amahugurwa atandukanye mu bigo by’amashuri, mu baturage hamwe no ku bacunga amazi (Private operators).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *