batwa1.png

Kisoro: Abatwa barasaba gusubizwa ‘iwabo’ mu mashyamba

Abatwa batuye mu gace ka Mikingo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, barasaba Leta kubasubiza ‘iwabo’ mu mashyamba, ngo kuko ari ho baboneraga imibereho myiza.

Babitangaje ubwo bakorerwagaho ubukangurambaga bwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, tariki ya 16 Mata 2021 nk’uko Chimp Reports yabitangaje.

Charles Wilson Chawede avuga ko mu gihe babaga mu mashyamba baryaga imbuto, ubuki n’inyama z’inyamaswa. Gusa ngo ubwo Leta yafataga icyemezo cyo kubakuramo, ntiyatekereje uko bazabaho.

Vanice Uwimana uhagarariye Abatwa muri Mikingo, yavuze ko aho baba babayeho nabi ugereranyije n’uko babagaho mu mashyamba, kuko nta butaka bagira ndetse bakorera amafaranga y’intica ntikize kandi bakorera abandi imirimo ivunanye, bamwe bagatungwa n’ibyo abandi basigaza mu mirima mu gihe cy’isaruro, hari n’abahitamo gusabiriza ku mihanda.

Uwimana yagize ati: “Ntacyo dutunze, ntitubona ibyo kurya bihagije.”

Leta ya Uganda yavanye aba Batwa mu mashyamba ya Bwindi na Mgahinda mu 1991 kugira ngo iyabungabungane n’inyamaswa zirimo bari bakomeje guhinga kugira ngo zibatunge.

batwa1.png

Bavuga ko mu gihe Leta itabasha kubagurira ubutaka ngo bahinge nk’abandi, yabasubiza muri aya mashyamba bagasubira mu mibereho yabo bishimiraga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *