Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakiriye, Umunye-Congo Faustin Likua Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi, aho aje gushyira umukono ku masezerano.
Faustin Likua w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati yugarira ashobora gusinya amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Likau Faustin yavuye muri AC Dynamique yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2024, yerekeza muri Flambeau du Centre ku masezerano y’imyaka ibiri, ariko harimo ko ayo masezerano narangira azahita asubira muri AC Dynamique.
Biteganyijwe ko uyu mukunnyi azagaragara mu mukino w’Igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda “ FERWAFA Super CuP” uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports kandi itegereje undi mukinnyi ukina nka rutahizamu witwa Armand Jules Kooh ukomoka muri Cameroon ufite imyaka 26.




