Kivu y’Amajyepfo: Harabarwa bariyeri zirenga 4000 zitemewe

Bariyeri zirenga 4000 zagaragaye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Raporo ya komisiyo isuzuma izo bariyeri ivuga ko zashyizweho n’inyeshyamba z’abanyagihugu kandi zibungwabunzwe n’abayobozi ba Congo, ingabo na polisi. Abatwara abantu ni bo ba mbere barenganira kuri izi bariyeri.

Nta muntu ucika izo bariyeri zigaragara mu turere 8 n’Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uhana imbibi n’u Burundi. Ariko abatwara abantu ni bo bishyura igiciro kiremereye. Bavuga ko ubucuruzi bwabo bugirwaho ingaruka cyane n’izi bariyeri zishyirwa hirya no hino.

Umushoferi w’Umunyekongo utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye SOS Médias Burundi, ati : “Kuva Uvira kugera Misisi no kuva Misisi kugera Uvira, tugomba kwishyura amafaranga agera ku 1.000.000 y’amafaranga y’Amanyekongo (357 USD). Turimo gukorera mu gihombo. ”

Ntabwo ari we wenyine witotomba. Uwiswe E. R, afite imyaka mirongo itandatu ukomoka i Bijombo. Avuga ko agomba kwishyura byibuze amadorari 10 kuri buri rugendo iyo agiye mu mujyi wa Uvira.

Hagati y’urugo rwe na Uvira, hari bariyeri 7. Ziherereye muri Mitamba, Buhondo, Biziba, Kirungu, Nyarubwe, na Kijaga by’umwihariko.

Umusaza w’imyaka mirongo itandatu abyinubira agira ati: “Kuri buri bariyeri, twishyura amafaranga 3.000.” Arongera akitotomba ati: “n’abana barishyura”. Muri kano karere, abaturage bacibwa ingurane n’ingabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.

Muri teritwari za Uvira, Fizi, Mwenga, Shabunda na Kalehe, abaturage baramagana “gusahurwa imitungo yacu n’abasirikare n’abapolisi mu gihe tudashobora kubona amafaranga yo kubaha.”

Abandi bavuga ko na nyuma yo kwishyura aya mafaranga kugira ngo batambuke, bibirwa ibyo bafite hafi y’izi bariyeri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *