Ibikorwa byo kwigisha byarahagaritswe kuva ku wa Kabiri, itariki 9 Nzeri mu mashuri menshi yo muri Teritwari ya Kabare no muri Kamisimbi, muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo.
Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda, biyita abarwanyi ba Wazalendo, binjiye mu mashuri birukana abanyeshuri n’abarimu ndetse bakababurira ko niba badashaka gupfa bazongera kwiga no kwigisha intambara yarahagaze.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aba bantu bitwaje imbunda ndetse bafashe abarimu kandi babahatira gufata intwaro bakajya mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba za M23 nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Ibi bikorwa byamaganwe cyane na Sosiyete sivile. Kuri Perezida wa Nouvelle Dynamique de la société civile ku rwego rw’igihugu, Jean Chrysostome Kijana, kugera ku mashuri ni uburenganzira bw’ibanze kuri buri mwana muri DRC.
Yasabye ko habaho gufatira ibihano bikaze abo bantu yita ko batubahiriza amategeko.
Mu mashusho yagiye ahagaragara umwe mu bawazalendo yumvikana avuga ati: “Ndabivuze kandi sindi mu mishyikirano. Abanyeshuri bose buri muntu iwabo. Kandi ushaka urupfu akomeze yigishe umwana we! kwiga turabyanze. Turabyanze, turabyanze twe Abawazalendo…n’abarimu n’abanyeshuri ushaka gupfa akomeze ajye ku ishuri. Tuzabatwikira muri izo mpuzankano zanyu.”
Ihuriro AFC / M23 ryamaganye gucecekesha n’ubufatanyacyaha bw’abanyagihugu n’Umuryango Mpuzamahanga , harimo n’imiryango itabara imbabare, imbere y’icyo yise iterabwoba riterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ivuga ko “ibimenyetso biteye ubwoba bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, harimo na videwo zerekana abigize ingabo z’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kinshasa, cyane cyane imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, bakangisha kwica. Bumvikana bavuga ko “bazica abana n’abarimu bose bazasanga mu mashuri.”
AFC/M23 iti: “Amagambo nk’aya, agamije gukangurira abantu ubwicanyi n’ibyaha by’intambara, agamije nkana gusenya ejo hazaza h’abana bacu”.




