Kakooza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo, yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rwinshi ahamya ko igirira amafaranga, igaharanira gutanga ibyishimo by’umupira w’amaguru.
KNC yatangaje aya magambo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzahuza Gasogi United na Rayon Sports ku ya 18 Kanama.
Umunyamakuru yamenyesheje KNC ko yumvise umukunzi wa Rayon avuga ko Gasogi izacyura gusa amafaranga izakusanya nk’iyakiriye umukino, ariko intsinzi yo nta yo izabona.
KNC wavugaga nk’umuntu urakaye, yasubije ati: “Ariko banyandikiye, amafaranga nkayabaha, nkijyanira amanota, ko numva ikibababaje ari amafaranga. N’iyo mvugo na yo ubwayo iteye isoni. Ikipe nka Rayon cas meme ! Kuvuga amafaranga, nta kintu bavuga batavuze amafaranga. Nibanyandikire nyabahe ariko bareke umupira ukinwe, abantu babone ibyishimo.”
Yakomeje abaza ati: “Ariko batekereza yuko uyu mupira uzaba ku wa Gatanu ni uw’aba-Rayon gusa? Uyu mupira ni uw’Abanyarwanda bose, ndanabatumiye. Mwibuke ko ari igikorwa gikomeye cyo gutangiza league! Kuki mutaza ngo murebe?”
KNC yari aherutse gutangaza ko Gasogi izerekana ubwambure bwa Rayon. Yatumiye abafana ba APR FC, Kiyovu n’andi makipe akomeye ngo bazajye kureba uburyo iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu izaba itsindwa.



