image_2023-04-25_004943576.png

Komeza wibere ingaragu niba utarabona umukunzi wujuje izi ndangagaciro 5

Bajya bavuga ko uwo urukundo rushatse rumusanga ruramusanga aho usanga umuntu runaka akunda umuntu runaka nta kintu kidasanzwe mu bigaragara inyuma amukurikiyeho, nyamara buriya witegereje usanga amarangamutima ye afite icyayakuruye .

image_2023-04-25_004943576.png

1. Ugutega amatwi

Igihe cyose umusore cyangwa umukobwa agize uwo abengutse, ni byiza ko agenzura niba amutega amatwi ibyo amubwira kandi akabasha ku musangiza buri kimwe cyose kiri ngombwa.Ibi bikwereka umuntu uzagushyigikira waba uri ahamanuka cyangwa ahaterera.

2.Umuntu ugira amarangamutima

Ni kenshi usanga abantu batandukanye bitewe n’imiterere karemano yabo. Bamwe uzasanga babona ikintu runaka kitabashimishije bakababara cyane, hari n’ababona ibishimishije bakishima cyane bikagaragarira buri wese ariko hari n’abandi ugasanga bari nko hagati kuburyo utabasha kugira uruhande ubabarizamo, baba bishimye cyangwa bababaye ntubimenye.

Abahanga rero batanga inama ko mu gihe ugiye gushaka umukunzi, ari byiza kugenzura ugira amarangamutima kuko igihe uzaba wakosheje biroroshye ko yakubabarira cyangwa mu gihe mwagiranye amakimbirane kwiyunga bizaba byoroshye.

3.Umuntu uhorana akanyamuneza

Ubuzima abenshi tubayemo tuba tujya hirya no hino dushakisha imibereho bigatuma rimwe na rimwe umuntu ahangayika, iyo ushatse umukunzi rero uhorana akanyamuneza usanga akwibagiza wa muhangayiko wose akajya anyuzamo akanagusetsa bityo iminsi y’ibyishimo igahora iganza mu rukundo rwanyu.

(4.Umuntu w’inyangamugayo)

Niba ugiye gushaka umukunzi cyangwa umugore, ugomba kwita ku muntu ubona winyangamugayo kuburyo ubona azakubwiza ukuri muri byose bityo icyizere kigakomeza muri mwe.

5.Umuntu wihangana

Ubusanzwe urukundo rwubakiwe ku kwihangana, iyo rero ubonye umuntu mukomezanya ubuzima arakwihanganira mwaba mukennye , urwaye n’ibindi byishi bituma wihanganirwa.

Ikindi kandi umuntu wihangana ntabwo akwihutisha ngo ufate umwanzuro wihuse utatekerejeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *