Komiseri Munyambo yagizwe umuyobozi wa Polisi muri UNMISS

​Loni yashyizeho umunyarwanda Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo nk’umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo(UNMISS).
Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya , ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya umugande witwa Frederich Yiga wari uwumazeho imyaka itatu.
ffff
Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe mu gipolisi ndetse no mu mirimo yo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuko yabaye mu buyobozi ku rwego rwo hejuru haba muri Polisi y’u Rwanda no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Mu kazi yakoze, CP Bruce Munyambo watangiriye mu gisirikare akagira n’uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yakoraga nka Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kuyobora Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, yanayoboye kandi ishami ry’ibikoresho( Logistics) muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’indi myanya itandukanye yo hejuru.
CP Munyambo afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Masters mu buyobozi mpuzamahanga( International Strategic Leadership and Management), afite impamyabushobozi ihanitse mu miyoborere (Institutionalizing research in leadership and governance) yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi.
Afite kandi impamyabushobozi ihanitse muri Criminal Justice and Police Management yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, yize muri Hann Police Academy mu Budage yiga iby’ubuyobozi mu gipolisi(Senior Police Leadership and Management), yakoze amahugurwa kandi muri Bramshill Police Staff College mu Bwongereza ku byitwa International Commanders and Strategic Command.
Mu kazi k’ubutumwa bw’amahoro, yakoze nka Individual Police Officer(IPO) muri Liberiya, yayoboye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda( Rwanda Formed Police cyangwa FPU) mu butumwa bwa Loni muri Haiti(MINUSTAH).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *