Konti ya twitter y’umuyobozi w’uru rubuga nkoranyambaga (@jack) kuri uyu wa Gatanu yamaze iminota myinshi itambutsa ubutumwa bwinshi bw’irondaruhu nyuma y’uko yari yinjiwemo n’abantu batabifitiye uburenganzira.
Iyi konti ya Jack Dorsey, @Jack, nyamara ngo ni imwe muri konti za twitter zakabaye zirinzwe cyane za twitter nk’uko iyi nkuru dukesha RFi ivuga.
Ariko, kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita, iyi konti y’umuherwe utunze za miliyari z’amadolari yagize itya itangira gucaho ibitutsi byibasira cyane cyane abirabura, ariko hananyuraho imvugo z’Abanazi bagezweho n’izindi mvugo z’abahakanyi.
Ni ibintu bivugwa ko byamaze iminota igera kuri 20 nta nkomyi bikarebwa n’abakoresha urubuga rwa twitter bagera kuri miliyoni 4,2, mbere y’uko ikipe ibishinzwe ibasha kwisubiza ububasha kuri iyi konti yari yashimuswe igatangaza ko hatangiye iperereza ngo hamenyekanye uko byagenze.

Birakekwa ko icyuho cyaba cyaravuye kuri cloudhopper, sosiyete yohereza ubutumwa bugufi bwa sms yaguzwe na twitter mu 2010 ubwo abakoresha twitter bamwe boherezaga tweets zabo bakoresheje sms. Ba rushimusi rero ngo bashobora kuba baranyuze aha mu kuyobya konti ya Jack Dorsey bitabasabye no kumenya password ye.
Izi ntege nke rero zazamuye ibibazo byinshi mu itangazamakuru ryo muri Amerika, aho CNN yabazaga uko byagenda nka konti z’abayobozi b’ingenzi muri Amerika zakwinjirirwa gutya, uhereye nko kuri Donald Trump.



