Yakobo 1:19
« Mumenye Ibi bavandimwe nkunda : umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara. »
Ubuzima bwawe bwose bumanitse k’ umwanzuro wawe ufata buri munsi.
Umwanzuro wawe niwo ugukorera ibyishimo cyangwa umubabaro.
Umwanzuro wawe niwo ukuzanira amarira cyangwa ibitwenge mu mibereho yawe .
Umwanzuro wawe niwe ukuremera ububabare cyangwa kumererwa neza.
Ntukemerere umuntu uwari we wese rero wa kwinjiza mu bintu utabanje gufatira umwanya wo kubitekerezaho no kubifatira umwanzuro. Ntukanafate umwanzuro uwari wo wose unaniwe cyangwa ufite uburakari.
Ihangane gato ubanze uruhuke cyangwa ushire uburakari. Wibuke ko Kwihangana ari intwaro idufasha kutibeshya ku bintu biba bitwugarije cyangwa bitubujije amahwemo.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana igihe umugisha…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International



