Korea ya Ruguru yarashe igisasu cya kirimbuzi(missile) none byateye impagarara Ubuyapani, Amerika,…

Korea ya ruguru yateye igisasu cya kirimbuzi (missile) kigera kure mu kirere, bivugwa ko ari igeragezwa rya missile bisanzwe bibujijwe.
Television ya Leta yavuze ko Korea ya ruguru yarashe icyo gisasu ndetse ko icyo gikorwa cyo gushyira icyo gisasu mu kirere cyagenze neza cyane.
Rapier missile system
Icyo gikorwa cyamaganwe mbere na mbere n’Ubuyapani, Korea y’Epfo na Amerika, basabye ko hakorwa inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2015, hakigwa kuri icyo kibazo cya Korera ya Ruguru.
Korea y’Epfo ivuga ko yatangiye ibiganiro na Amerika kugira bubake ibyuma byo kwikingira ibitero bya Missile.
Umutegetsi ukomeye wa gisirikare, Ryu Je-Seung yavuze ko ibisasu by’ubumara cya THAAD, bizwi ko ari bimwe mu biteye imbere cyane ku isi, bishobora gukoreshwa gusa mu gihe cyo kwirinda ibitero bya Korea ya ruguru.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2016, nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Pyongyang (capital of North Korea) bwatangaje ko bagerageje bombe ya Hydrogene nyuma yaho humvikanye ikimeze nk’umutingito w’isi, uwo munsi Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zigaragaza ko zifite impungenge ko cyaba ari ikindi kibombe cy’ubundi bwoko bakoze.
Kubera iryo gerageza, inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni kahise gaterana huti huti kugirango bige ku bihano bagenera iki gihugu cya Korea ya Ruguru, mu gihe cy’ukwezi gusa bakaba bongeye kurasa ikindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *