max1200

Korea y’Epfo na Amerika byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho

Kuri uyu wa Mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byatangiye imyitozo ngarukamwaka ya gisirikare ya Ulchi Freedom Shield, igamije gushimangira ubushobozi bwo kurwanya iterabwoba rya Koreya ya Ruguru.

Ibihugu byombi bivuga ko iyi gahunda y’iminsi 11, ikubiyemo kwitoreza kuri mudasobwa n’imyitozo yo kuri terrain irimo ingabo 21.000, iri mu rwego rwo kwimenyereza kwirwanaho.

Icyakora, Pyongyang (Korea ya Ruguru) yamaganye iyi myitozo ifata nk’ “ubushotoranyi bwa gisirikare” mu cyumweru gishize kandi yiyemeza kuzasubiza “ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”

Imyitozo nk’iyi hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo yari iherutse kuba muri Werurwe. Korea ya Ruguru ikaba yarakoresheje kenshi iyi myitozo nk’urwitwazo rwo kugerageza ibisasu bya misile cyangwa indi myiyereko y’ubushobozi bwayo bwa gisirikare.

Mu 2023, Pyongyang yakoze imyitozo yo kwigana “igitero cya kirimbuzi” mu rwego rwo gusubiza imyitozo ya gisirikare ya Amerika na Korea y’Epfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *