Ku munota wa nyuma ibiganiro bya Sudan by’amahoro byabaye impande zihanganye zanze kubyitabira

Impande zihanganye muri Sudan zanze kwinjira aho ibiganiro byaberaga nyuma y’uko uruhande rwa Leta ruvuze ko urwo bahanganye ‘RSF’ rubanza kubahiriza amasezerano ya Mbere.

Ayo masezerano yari yabereye muri Arabiya Sawudite(Saudi Arabia), avuga ko izi ngabo zigomba kubanza kuva mu ngo z’abaturage.

Intumwa za RSF, nizo zitabiriye ibi biganiro bwa Mbere, ariko bageze aho bibera bavuga ko batinjiramo ahubwo baguma ku ruhande .

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zo zayoboye ibiganiro byabereye mu Busuwisi, zivuga ko ibyo biganiro bigikomeje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakemura ikibazo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika aherutse gutangaza ko imishyikirano itagamije kwinjira mu mizi y’ibibazo bya politiki byateje intambara y’Abanyasudani ahubwo ko ishaka ko imirwano iba ihagaze kugirango imfashanyo zihutirwa zibashe byibura kugera ku baturage barenga miliyoni icumi bavuye mu byabo kubera intambara, n’abandi baturage batabarika bari mu kaga.

Imirwano hagati y’igisirikare n’uyu mutwe witwara gisirikare Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi, ituma hafi miriyoni 10 bata ingo zabo.

Tom Perriello, intumwa idasanzwe ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze bagifite icyizere ko izi mpande bishoboka zahindura imvugo zikumvikana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ku munota wa nyuma ibiganiro bya Sudan by’amahoro byabaye impande zihanganye zanze kubyitabira
    Ariko Bwiza mwabaye mute? Kuki muvuga inkuru ya Sudan mugashyiraho amafoto ya Sudan y’epfo ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *