Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe usaziye ku ntebe y’umukuru w’igihugu, ku myaka 91 yubakishije inzu ye bwite y’ibyumba 25 ikoranye ubugeni bujyanye n’imico y’abashinwa.

Iyi nzu ngo ni iya Mugabe we ubwe, bitangazwa ko yubatswe mu mutungo we bwite ko ntaho ihuriye n’umutungo wa Leta, nk’uko byatngajwe n’ikinyamakuru Afrikalife.

Mugabe ngo yubakiwe iyo nzu na sosiyeti yitwa “Serbe Energoproject” ikaba ifite ubugeni bwa gishinwa ari nabwo bwatangaje benshi aho yubatse i Harere mu murwa mukuru wa Zimbabwe.

By’umwihariko ngo iyi nzu ya Robert Mugabe icungiwe umutekano cyane, ngo ikaba ifite za camera impande n’impande, bikaba bitangazwa kandi ko hari amwe mu mafoto y’imbere muri iyi nzu yafotowe ariko ngo byarabujijwe kuyatangaza.

Iyi nzu ya Mugabe ngo igereranwa n’iz’abaherwe bo muri America, igikomangoma cyo muri Sudani ndetse n’iya Louis XIV wabaye umwami w’amateka mu Bufaransa.

Buri mwaka Robert Mugabe akorerwa ibirori by’isabukuru y’amavuko bikamara hafi icyumweru bitwara akayabo k’amamiliyoni y’igihugu, ibi birori ntibinyura bose, ko amafaranga akoreshwa muri ibyo birori yakubakishwa amashuli n’amavuriro aho gusesagurwa ku muntu umwe ushaje.

N’ubwo bitangazwa ko iyi nzu yubatswe mu mutungo wa Mugabe we bwite, bamwe mu batavuga rumwe nawe bahamya ko ari umutungo w’igihugu akomeje kwikinaguramo hari bamwe mu baturage biyicira isazi mu maso.
ANDI MAFOTO:



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com



