Ubutabazi bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bwabonye imirambo 15 y’abantu baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu ijoro ryo kuwa 16 Mata mu Kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi mirambo yabonetse ku nkengero z’ikiyaga ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko abayobozi I Gisenyi babitangarije AFP.
Amato atanu y’ubutabazi yari akiri mu kiyaga akomeje gushakisha indi mirambo nk’uko Dr Dyrckx Dushime ukuriye Croix Rouge ya Rubavu yabitangaje.
Marie Grace Uwampayizina, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yabimenyeshejwe hategerejwe kohereza iyi mirambo yabonetse ku ruhande rw’u Rwanda muri Congo.
Iyi mpanuka y’ubwato bwavaga I Goma bugana mu misozi ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo, ngo yashyize mu cyunamo imiryango igera ku 142 nk’uko byatangajwe na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi.
Ni mu gihe imibare y’abaguye muri iyi mpanuka itaremezwa neza kuko urutonde rw’abagenzi bari barimo rutakwizerwa kuko hashobora kuba hari harimo abataruriho. Ni mu gihe urutonde rwo ruvuga ko harimo abantu bakuru 49 n’abana barindwi.
Kuwa Kane ushize, Perezida Tshisekedi yafashe kajugujugu ajya mu giturage cya Mukwidja kwifatanya n’ababuze ababo. Yatangaje ko yategetse ko hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka.
Yatanze itegeko kandi ko abagenzi bakoresha Ikiyaga cya Kivu bazajya bambara amakoti y’ubwirinzi, aho yanahise ashyikiriza Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo amakoti nk’aya 1,000.



