IMG-20250831-WA0059-1170x767

Kubaka urugo ni ingenzi kurusha gutegura ubukwe: Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yasabye urubyiruko rugiye kurushinga gushyira imbere kubaka urugo rukomeye rufite indangagaciro kurusha kwibanda ku birori by’ubukwe gusa, abibutsa ko ishingiro ry’ingo ziramye riri mu rugo, atari mu mihango y’ubukwe.

Ibi yabitangarije mu Icyumweru cy’amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast 2025, cyabereye i Kigali ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama.

Madame Jeannette Kagame yagarutse ku muryango w’iki gihe ushingiye ku myumvire yo kwigenga no kwikunda, ibintu avuga ko byorohera gusenya indangagaciro za kera z’ubufatanye n’ubumwe.

Ati: “Nimwitegereza neza, imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko hari abashora imbaraga nyinshi mu gutegura ubukwe aho gushora mu gutegura urugo ubwabyo. Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi kurusha gushyira imbaraga zanyu zose mu bukwe.”

Yasabye abagiye kurushinga kwibaza ibibazo bikomeye kandi by’ingenzi mbere yo gufata umwanzuro: “Turarushinga tubiterwa n’urukundo? Cyangwa ni igitutu cy’inshuti n’imiryango? Cyangwa tubiterwa n’uko umwe atwite? Cyangwa ni ku bushobozi buhanze amaso mugenzi wanjye?”

Ubutumwa ku rubyiruko n’ababyeyi

Yibukije urubyiruko ko ari abambere mu bayobozi bashya b’iki gihugu, bakaba bafite inshingano zo gukomeza umurage w’abarwaniye u Rwanda rugakomera, binyuze no kuba urugero rwiza mu miryango no mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati: “Uko muzabaho n’uko muzayobora, nibyo bizerekana ko koko mwujuje inzozi z’abadutanze.”

Yahaye ubutumwa n’ababyeyi, ababwira ko umurage ukomeye basigira abana babo atari amagambo gusa, ahubwo ari ubuzima babayeho n’ingero berekana.

Ati: “Icyo muha abana banyu si amagambo gusa, ahubwo ni mwe ubwanyu, ni uko mubaho, ni aho mugenda, ni ibyo mukora. Ni ibyo bazasubiramo. Ni wo murage wanyu w’ingenzi kuruta ibindi byose.”

Madame Jeannette Kagame yasabye ababyeyi gusigasira uburere, ubwenge, kwihangana n’urukundo, kuko ari byo bizubaka igihugu gikomeye.

Mu isengesho yasangije urubyiruko n’ababyeyi, Madame Jeannette Kagame yasabye Imana gufasha abashakanye kuba abafatanyabikorwa nyakuri, kumenya kwihanganirana no gukundana mu byiza no mu bibazo.

Ati: “Twibuke ko kwirengagiza mugenzi wawe bitaza gusa mu ntonganya nyinshi, ahubwo bishobora no gutangira bucece. Tubirinde, kuko ubuzima bwa buri wese burimo n’inshingano nyinshi zituyobya buri munsi.”

Yanasengeye abana b’u Rwanda, abasabira gukura bakaba abayobozi beza b’ineza n’ubupfura, bayoborwa n’urukundo n’ukwemera.

Yasoje ashimira Imana ku byo yakiriye mu isengesho, ashimangira ko imiryango ikomeye ari yo nkingi ikomeye y’igihugu kirambye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *