fdockX8o18jP-1hM

Kubera Igisirikare cya Congo u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzania iriho ndetse n’u Bubiligi – Eliezer Ntambwe

Muri video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri, Minisitiri ushinzwe abahoze mu gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eliezer Ntambwe, yahaye icyubahiro Igisirikare cya Congo yemeza ko kubera cyo, ibihugu byinshi ubu biriho mu gihe byakabaye byaragizwe ingaruzwamuheto.

“Kubera Ingabo za Congo, u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzaniya iriho, Ethiopia iriho, ndetse n’u Bubiligi bwaratabawe”, uyu ni Eliezer Ntambwe unenga kuba amateka y’igihugu atarigishijwe neza. Ku bwe, intsinzi za gisirikare za Repubulika ya Demokarasi ya Congo irwanya Abataliyani n’Abadage zigomba kumenyekana neza kugirango bibyutse ishema ry’igihugu no kwibutsa abantu agaciro k’ingabo.

Ibi byatangajwe mu gihe DRC ikomeje guhangana n’ibitero bya M23 mu burasirazuba bw’igihugu, ibitero Kinshasa ishinja u Rwanda kuba inyuma nubwo rutahwemye guhakana ko rutera inkunga uyu mutwe w’Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu burasirazuba bwa Congo.  Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuba kamwe karere kagaragaramo umwuka mubi uhangayikishije ku mugabane, ahakigaragara n’imvugo zibiba urwango rimwe na rimwe ziganisha ku gutsemba itsinda runaka ry’abaturage (Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanyekongo).

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, hari ibiganiro bitandukanye mu rwego mpuzamahanga bigamije gushaka igisubizo . Muri Kamena 2025, i Washington, DRC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano agamije kubahiriza ubusugire bw’akarere, guhagarika amakimbirane, gufatanya mu by’umutekano n’ubukungu.

Aya “masezerano ya Washington” ateganya uburyo bwo gufatanya kurwanya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda kugirango u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwafashe kubera iyo mpamvu. Hari kandi ibiganiro bya Doha ahatangarijwe “Itangazo ry’amahame” hagati ya Kinshasa n’abahagarariye M23, ku bwunzi bwa Qatar, kugira ngo imirwano ihagarikwe kandi hashakwe ibisubizo birambye bya politiki.

Mu gushimagiza ahahise h’ubutwari bw’Igisirikare cya DRC, Eliezer Ntambwe yatanze ubutumwa bw’amateka na politiki, aho amagambo ye agamije guhindura imyumvire y’abanyagihugu no kwibutsa abaturage ba Congo igitinyiro, kitakigaragara, cy’ingabo zabo, ariko nanone bishobora kubonwa nk’ikimenyetso cy’ubushotoranyi ku bihugu by’ibituranyi agaragaza ko biriho kubera Igisirikare cya Congo mu gihe bizwi ko iki gisirikare nta hantu na hamwe mu mateka ya vuba giheruka kugaragaza ubutwari ubwo ari bwo bwose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *