Kubera iyica rubozo nta mukristo uzaba ukirangwa mu Buhinde mu mwaka w’2021

Abahezanguni b’Abahindu nibo biganje mu gihugu cy’Ubuhinde baratangaza ko bifuza ko mu mwaka w’2021, nta mukristo uzaba ukibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.
Infochretienne.com yatangaje k o ibi babivuze kuri uyu wa kabiri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Repubulika ( Republic Day), kuko Ubuhinde bwatangiye gukoresha itegekonshinga mu w’1950, umuhango wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Franà§ois Hollande.
chretien
Abahezanguni b’abahindu bakunze kugaragariza urwango rukabije umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa, aho kwitwa umukristo biba bimeze nk’icyaha, bigakabya iyo bimenyekanye ko hari abo ushaka guhindurira kuba abakrist. Aba bakaba barihaye intego y’uko nta mukristo uzaba ukirangwa mu gihugu cy’Ubuhinde bitarenze mu mwaka w’2021.
Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikandamiza abakristo ku rwego rwo hejuru, kuko mu cyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2016, cyagaragaje Ubuhinde mu bihugu 10, bitoteza abakristo cyane ku isi.
Kuva Narendra Modi, umuhindu w’umuhezanguni yajya ku butegetsi akaba Minisitiri w’intebe mu Buhinde, gutoteza abakristo byafashe indi ntera ku buryo abo mu Bahindu, bifuza kukigira Leta yabo gusa, itarangwamo abo mu yandi madini n’amatorero mu myaka itanu iri imbere.
Igihugu cy’Ubuhinde gituwe n’abasaga Miliyari 1.3, abakristo bakaba ari miliyoni 25 gusa, bose babayeho ubuzima busa n’ubuhora mu kaga kubera gutotezwa cyane n’Abahindu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *