Kubura amarozi mu byaba byaratumye Rayon Sports ihagamwa n’Amagaju

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko mbere y’uko ihura n’Amagaju yabuze uko ikoresha amarozi, bituma ibura amanota atatu muri uwo mukino.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bituma Murera yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya idatsinda.

Radio Rwanda yatangaje ko mbere y’uyu mukino abakinnyi bakuru muri Rayon Sports basabye Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle amafaranga yo gukoresha mu marozi ngo batsinde umukino, gusa birangira Perezida wababwiye ko yari mu masengesho ntayo abahaye.

Amakuru avuga ko kwimwa ubufasha na Perezida Uwayezu Jean Fidèle byababaje abakinnyi, bituma bamwe muri bo baza gukina n’Amagaju ndetse ntibanakoreshwa kuri uyu mukino.

Rayon Sports yanganyije n’Amagaju mu gihe ku munsi wa mbere wa shampiyona yari yaguye miswi na Marines FC 0-0.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *