Kugendera mu butware bwa Kristo hose

Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,

(1Abakor 1:18-21)

Paulo ajya kwandika iri jambo, yabitewe n’intambara yagiye ahura nazo igihe cyose yavugaga inkuru y’urupfu rwa Yesu k’umusaraba no kuzuka kwe. K’urundi ruhande asanga ariho akura imbaraga zoguhangana n’ibihe bigoye byose yanyuragamo.

Yanzura ko aho agana hatandukanye n’aho abarwanya iryo jambo bagana,ko we agana mu bugingo buhoraho kuko ariyo mpamvu y’urupfu rwa Yesu, kandi ko n’abarwanya iryo jambo ko bagana ahahabanye n’aho, yise kurimbuka.

Ndacyeka ko hano hari imirebere itandukanye nkuko abantu bafite ukwizera gutandukanye, gusa byose bishingiye k’uburyo buri wese yakira inkuru y’umusaraba. Umwe yawakira kandi ikamuyobora kwitwararika mu buzima kuko yamenye kandi yiziye agaciro ko gucungurwa.

Undi yamenye iyo nkuru, ariko intege nke cyangwa inyungu runaka yifuza kubungabunga, bikamubuza guhesha agaciro uko gucungurwa. Ukwizera kwe nti kwageze ku rwego rwo kwemera guhomba bimwe mu nyungu ze, cyane cyane ibiganza kamere ye. Hakabaho n’undi utabizi cyangwa utabyumva na gato. Gusa muri bose ubabaje n’uwo wa kabiri, kuko aba yahisemo kwirengagiza nkana ibyo azi. Muri bo harimo n’abiyita abakozi b’Imana, nyamara barayisebya mubatayizera cyangwa mubo babereye intangarugero.

Ubundi, ahari kuvugwa ijambo ry’ imbaraga z’umusaraba wa Yesu, ubwe arahibera kuko yavuze ko ndikumwe na mwe kugeza ku mperuka. Aho Umwami ari ninaho Ubwami buba, kandi aho buri hose hahinduka hahera hayo.

Niyo utabuvuga wenda kuko atari umwanya wayo, gusa mubyo ukora byose, uzajye wibuka ko utari wenyine, bizagufasha gukiranuka, gutuza mu bibazo, gutekereza ku nyungu z’Imana, ndetse no kumenya uko wasenga n’uko wanesha ibigeregezo. Aho wimitse kuganza kw’Imana, ubutware bwa satani, aribwo bw’umwijima, buzahunga. Uko wizera izina ryawe ko ari ryawe, aba ari nako wizera ko aho Yesu ari, Arategeka.

Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.

(1Yohana 3:8; Abefeso 1:17-22 )

Yesu Yaje m’ubuzima bwacu kumaraho imirimo ya satani, ntabwo yaje kugabanya, ni kumaraho. Yaje kumaraho ibyaha, indwara, ubukene, karande n’ ibindi. Ntabwo wavukiye kubabazwa cyangwa kuryoshya, ahubwo kwimika ubwami bw’Imana aho ugeze. Kora icyakuzanye. Uzabona uko Imana yihesha icyubahiro m’ubuzima bwawe.

Iyo twatuye ijambo “Mw’Izina rya Yesu”, tuba tumenyesha isi y’umwuka y’aho tuherereye ko nta undi ufite ububasha mu byo turikuvugaho cyangwa aho turi, cyeretse ibyubahiriza amahame y’Ubwami bwa Yesu. Tuba twatura ko ugukiranuka kwa Yesu kuganze, kuko arinaho imbaragaze zikorera.

Reka dusenge: Data Wa twese kandi Nyiringabo, turakwinginze mu izina rya Yesu kumaraho imirimo yose ya satani m’ubuzima bwacu. Ibidurura mu byaha, ibinyaga ibyo twakoreye byose, ibitubuza gusarura ibyo twakoreye, ibiduteza uburwayi, ibiterwa na karande y’imiryango, ibiterwa na kamere zacu, ibiduteranya n’abandi cyane cyane ibitubuza gukora ubushake bwawe, cyangwa inshingano zacu. Duhe imbaraga zokugendera m’ubuzima bwo kunesha mw’Izina rya Yesu, Ameeen amen!

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *