Huye, le 09/12/2019
Projet Centre Igiti cy ‘ Ubugingo/Women’s Empowerment/Trocaire
Diocese de Butare; District de Huye
BP. 23 Butare
E- mail : igiticyubugingocentre@gmail.com /matante1982@gmail.com
Tel : 0787260779
ITANGAZO RY’ IPIGAGANWA
ISOKO N0 03/CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
INYITO Y’ ISOKO : KUGURA NO KUGEMURA IHENE 120 Z’AMASHASHI MU KARERE KA NYARUGURU MU MIRENGE YA NGERA NA NGOMA.
Umuryango utegamiye kuri Leta CENTRE IGITI CY’UBIGINGO uramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu buryo bukurikira :
LOT 1: Kugura no kugemura Ihene 120 z’ amashashi zigeze igihe cyo kwima cyangwa zimye.
Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga iri piganwa ku biro bya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO biri mu murenge wa Tumba ku muhanda ugana ku Kanyaru SH 1 RD 147. Ibyo bitabo bizafatwa n’ababikeneye guhera ku itariki ya 10/12/2019 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa kuri konti yitwa Tree of life Centre Assistance numero 050-00290367-63 Frws iri muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya HUYE agahabwa inyemeza bwishyu na CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.
Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’ umwimerere cyangwa kopi iriho umukono wa noteri, kopi eshatu, imwe ikaba ari umwimerere (Orginal), bigomba kuba byagejejwe mu biro by’ ushinzwe amasoko aho CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO ikorera bitarenze kuwa 16/12/2019 saa ine ni gice(10h30) za mu gitondo.Uzarenza igihe ntazakirwa.
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’ abapiganwa kuri uwo munsi 16/12/2019 saa tanu zuzuye (11h00) mu cyumba cy’ inama cya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.
Bikorewe i Huye ku wa 09/12/2019
Umuhuzabikorwa wa CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
Sr.MASENGESHO Alexie



