Abahanga mu mitekerereze ya muntu n’abajyanama mu by’ubuzima batanga inama ko abantu badakwiye kwicara buri munsi umwanya munini bitewe n’uko bishobora gutera indwara zitandukanye kandi zikomeye.
Urubuga Healthline.com, rutangaza ko abarenga 1/2 cy’abatuye isi usanga bakunda kumara igice cyinini cy’igihe bakoresha ku munsi baba bicaye ntibagerageze gukoresha ingingo z’umubiri wabo bityo ugasanga babikurijemo uburwayi rimwe na rimwe bikaba byavamo urupfu.
Tugiye kurebera hamwe indwara 5 zishobora guterwa no kwicara umwanya muremure

1.Kurwara amaguru.Bitewe n’uko umubiri utagendera ku zindi ngingo z’umubiri gusa ukaba ukenera ni ngufu zo mu magura kugirango umuntu agire uburinganire,(body Balance) ni byiza kuticara umwanya munini kuko bituma imikaya y’ayo idakora neza.
2.Kwibagirwa n’agahinda gakabije. Kwicara umwanya muremure buri munsi bishobora kugutera uburwayi bw’agahinda no guhora wibagirwa bya burikanya cyangwa ukabona ishusho y’ibintu bidahari.
3.Cancer.Abaganga batanga inama yo kuticara umwanya munini kuko ushobora ugira ibyago byo kurwara cancer y’amara, ibihaha ndetse niyo mu myanya myibarukiro cyane cyane ku bagore.
4.Indwara y’umutima.64% by’abagabo bicara amaha agera kuri 23 mu cyumweru usanga baba bafite ibyago byo kwandura iyi Ndwara.
5.Diabet.Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwicara umwanya munini, 112% byagaragaje ko bituma umusemburo wa insuln ugenzura isukari mu mubiri udakora neza bityo bigakurizamo ubwo burwayi.




