94ca15ce0ccbd7f0eaacd7749a6488512f2c535b.jpg

Kunyura muri Amerika kwa Visi Perezida wa Taiwan gushobora kongera amavuta mu muriro

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa kuri iki Cyumweru yamaganye uruzinduko rugufi rwa Visi Perezida wa Taiwan, William Lai, muri Amerika, ivuga ko ari umuntu w’amacakubiri kandi uteza ibibazo kandi ko Beijing izafata ingamba zikomeye zo kurengera ubusugire bwayo.

Lai, uri imbere mu bahabwa amahirwe yo kuba Perezida wa Koreya y’Epfo utaha mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2024, yageze i New York mu masaha akuze kuri uyu wa gatandatu ushize, mu cyo abayobozi bavuze ko kwari ukuhanyura yerekeza muri Paraguay mu birori by’irahira rya perezida mushya w’iki gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo.

U Bushinwa bufata Taiwan, iyobowe mu buryo bwa demokarasi, nk’ubutaka bwayo, bwamaganye inshuro nyinshi urugendo rwa Lai, aho biteganyijwe ko azongera akanyura muri San Francisco ku wa Gatatu asubira i Taipei avuye muri Paraguay.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma gato Lai ageze i New York mu ndege yari iturutse muri Taipei, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko irwanya uruzinduko urwo ari rwo rwose rw’abanya-Taiwan, bitandukanyije n’u Bushinwa, muri Amerika.

Taiwan ni “ishingiro ry’inyungu z’u Bushinwa” kandi amakuru yagiye agaragaza kenshi ko impamvu y’ubwiyongere bw’umwuka mubi yiyongera mu gace ka Taiwan iherereyemo ari uko Taiwan igerageza “kwishingikiriza kuri Amerika mu gushaka ubwigenge”.

“U Bushinwa bukurikiranira hafi ibijya imbere kandi buzafata ingamba zihamye kandi zikomeye zo kurengera ubusugire bw’igihugu n’ubusugire bw’akarere.”

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko u Bushinwa bufite ukuntu kudasanzwe budakunda Lai, wigeze kuvuga ko ari “umukozi ufatika uharanira ubwigenge bwa Taiwan”, nubwo yagiye avuga kenshi mu nzira yo kwiyamamaza ko adashaka guhindura uko ibintu bimeze, ariko ko abaturage ba Taiwan ari bo bonyine bashobora guhitamo ahazaza habo.

Uruzinduko rutamamajwe cyane

94ca15ce0ccbd7f0eaacd7749a6488512f2c535b.jpg

Umuntu umenyereye igenamigambi ry’ingendo yavuze ko Lai azakirwa n’Abanya-Taiwani baba mu mahanga ubwo azaba anyuze i New York, aho azanagira ijambo abagezaho.

Uyu muntu yavuze ko atazabonana n’abadepite bo muri Amerika, kandi ko Lai atazigaragaza cyane muri uru ruzinduko, mu rwego rw’imyumvire imwe hagati ya Taipei na Washington, yo kugerageza kugabanya ko rwafatwa nabi muri ibi bihe bigoye.

Lai wasuhujwe n’abamushyigikiye bazunguzaga amabendera ubwo yageraga kuri hotel i New York, yanditse kuri twitter ko”ategerezanyije amatsiko yo kubonana n’inshuti no kwitabira gahunda zitandukanye mu gihe anyura i New York”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *