Urugero Music Talent igikorwa cyateguwe na Urugero Media Group mu rwego rwo kuzamura impano z`abana kuva ku myaka 7 kugeza kuri 15 kuwa gatandatu ushize kuri Healing Center nibwo hakozwe ijonjora rya mbere mu bana 41 bari bitabiriye hasigaramo 15.

Iki gikorwa cyagenze neza cyane ko abagize akanama nkemurampaka ari bantu basanzwe bazi ibya muzika nka Nelson Mucyo usanzwe ari umuririmbyi ndetse n`umucuranzi, Rene Patrick umuyobozi wa Tehillah DPM ndetse na Zawadi wigeze gucuranga muri PGGSS kuri ubu akaba avuye muri Africa y`epfo kwiga ibya muzika.
Bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo bakaba barishimiye imigendekere y`iki gikorwa ndetse banashishikariza abandi babyeyi kuzandikisha abana babo umwaka utaha.
Ku cyumweru tarikii ya 31 Mutarama 2016 kuri Healing Center Remera Kuva ku isaha ya saa munani mu gitaramo kizitabirwa n`abahanzi batandukanye, aba bana uko ari 15 bazataramira abazaba bitabiriye iki gitaramo ubundi hatorwemo abana 5 barushije abandi, aba kandi akaba ari bo bazitabira icyiciro cya nyuma cya Urugero Music Talent .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



