Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya aravuga ko Intambara iki gihugu kimaze imyaka kirwanamo n’umutwe wa M23 Leta ikawitirira u Rwanda izarangizwa n’ingamba zitandukanye guverinoma yafashe ziganjemo izo gukomeza kwishyiramo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ni Patrick Muyaya utatinye kwemeza ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo uyu munsi idatandukanye n’izahiritse ubutegetsi bw’abanje kuyobora iki gihugu burimo ubwa Lumbumba Patrice waboneye iki gihugu ubwigenge, ubwa Mumbuto Sese seko n’ubwa Desire Kabila bose yemeza ko bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Yashimangiye ko igihugu cyabo kizatsinda u Rwanda binyuze mu gukomeza kurushyiraho igitutu binyuze mu nzego zose zishoboka zirimo Itangazamakuru no guhaguruka kwa rubanda bose bakamagana u Rwanda.
Ati “Icy’ingenzi si ibyo bategura kudukoraho ahubwo icy’inzenzi ni uburyo tubyitwaramo n;uburyo dusubiza. Abanye – Congo bose bagomba guhaguruka bagafasha Perezida Tshisekedi mu kugarura amahoro mu Burasirazuba.”
Niyo mpamvu tuba tuvuga ko Urubyiruko rukwiye kujya mu gisirikare kubera ko iki gihugu tugomba kukirwanirira, tubabwira nanone gushigikira imbaraga zacu, ni murebe ibyo twebwe dukora, nko ku gisirikare nta na rimwe twigeze dushora amafaranga menshi mu gisirikare nk’uyu munsi.”
Muyaya yavuze ko ibikorwa ingabo za FARDC ziri gukora bihambaye bigaragarira mu kuba u Rwanda rwarohereje izarwo 4000, ati “Bamwe bashobora kuvuga ngo iki na kiriya nta bihari ariko ni ukwitonda. Iyaba ibintu byari byoroshye kuki u Rwanda rwashyizeyo ingabo ibihumbi bine kugira ngo zifate igice kimwe cy’ubutaka bw’igihugu cyacu? Ni ukubera ko hari igisubizo dufite. Ni ukubera ko twashoye ibishoboka mu gisirikare.”
Ati “Ni murebe ku bijyanye na dipolomasi, murebe ibijyanye n’ubutabera, munibaze muti iki kibazo kimaze igihe kingana gute? Ese hari ubundi mwigeze mubona twagenze kuri uru rwego mu kwirwanaho? Mwabonye perezida w’urukiko mpanabyaha aza hano, ni uko hari icyakozwe. Iyo dukora ibi byose, tugakorana n’itangazamakuru mutekereza ko tubikorera iki? Niba mushaka ubukungu bwa Congo mugomba kuza kubusaba Abanye- Congo.”
Ibi Muyaya avuga byerekana ko iki gihugu gikomeje kuguma ku murongo wacyo wo kutemera kuganira n’Inyeshyamba za M23 kuri ubu zikomeje gufata ku gakanu ingabo za Leta mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Congo yemera gusa ibiganiro yagirana n’Igihugu cy’u Rwanda na byo Abategetsi ba Congo bagashimangira ko ari ibigamije gusaba u Rwanda kubavira ku butaka. Ni mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko ruganira na Congo ku ngingo yo guhashya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugambirira guhungabanya umutekano warwo.
Kugeza ubu ibyo biganiro by’izi mpande zombi bikaba biheruka kwemeza ko hazabaho gahunda Ihuriweho yo kurwanya iyo FDLR ariko ikazanajyanirana no gukurwaho kw’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, Abahanga mu bya gisirikare b’impande zombi bakazaterana bitarenze ku wa 26 Ukwakira 2024 barebera hamwe uko ibyo byose byakorwa.



