Kurya ifi ni ingirakamaro mu koroshya ibimenyetso by’indwara y’agahinda

Abantu batandukanye usanga bafata ifi nk’ikiribwa kigoye kubona, nyamara ntibigoranye kuko hari ubwoko butandukanye bugendanye n’ubushobozi bw’umuntu kuruta ubwo kugura inyama izi zizwi nk’izitukura.Ikindi n’uko inyama y’ifi kuyirya bituma ibyago byo kugira agahinda gakabije bigabanuka.

Inyama y’ifi ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wamuntu , cyane cyane intungamubiri ya poroteyine , kurya amafi biha umubiri imbaraga n’ubushobozi mu guhangana n’indwara no kuwurinda indwara zitandukanye , ibinure bya Omega-3 dusanga mu mafi nabyo bitera imikorere myiza y’ubwonko n’umubiri muri rusange.

Inyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Psychiatry and Neuroscience ivuga ko amavuta akomoka ku mafi ,ashobora kuvura ibimenyetso by’indwara y’agahinda gakomeye ( depression ) ariko bikaba byiza mu gihe wayafashe uri no ku miti iturisha izwi nka Antidepressant.
Kurya amafi bitera imikorere myiza ku mubiri no ku ngingo zawo zitandukanye zirimo imikorere myiza y’umwijima , ubwonko n’umutima muri rusange
.
Intungamubiri dusanga mu nyama z’ifi
Mui garama 100 z’inyama z’amafi dusanga intungamubiri zikurikira
Ibinure byiza

Umunyungugu wa sodiyumu,umunyungugu wa potasiyumu,intungamubiri za poroteyine ,Vitamini ,ubutare ,Vitamini B6,umunyungugu wa manyeziyumu,Ibinure bya Omega-3,vitamini B2,umunyungugu wa fosifore ,umunyungugu wa zinc,umunyungugu wa iode
Mu nyama y’ifi dusangamo intungamubiri nyinshi cyane harimo nizo tutabashije kuvuga kuri uru rutonde .

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima
Mu nyigo yakozwe n’ikigo cya American Journal of Cardiology , ivuga ko amafi agabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima , ibi bigaterwa n’ibinure byiza bya Omega-3 dusanga mu nyama y’ifi . ibi binure bikaba bitera imikorere myiza y’umutima . bikanawurinda .

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer
Indwara ya Alzheimer ni indwara ifata ubwonko , ahanini biturutse ku busaza , ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2016 , bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Journal of American Medical Association buvuga ko kurya ibikomoka mu nyanja harimo n’amafi bigabanya ibyago byo kwibasirwa na indwara ya Alzheimers .

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu barya inyama y’ifi bagira igice cy’ubwonko cyitwa Grey Matter kinini , ibi bikaba bituma ubwonko bukora neza ndetse ntibunasaze vuba .
3.Akungahye kuri Vitamini D ku bwinshi
Buriya amafi akungahye kuri Vitamini D ku ngano nini cyane , Vitamini D ituma umubiri ubasha kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi kandi uyu munyungugu ni ingenzi ku mikorere y’umubiri no mu gukomeza amagufa .

4.Gutuma amaso abona neza no kuyarinda
ikigo cya Agency for Healthcare Research and Quality kigaragaza ko ibinure bya Omega-3 dusanga nyama y’ifi , bitera imikorere myiza y’amaso no gutuma arushaho gukora neza .

5.Gutuma usinzira neza
Inyigo yatangajwe n’ikinyamakuru cya Journal of Clinical Sleep Medecine , ivuga ko kurya amafi byongera gusinzira neza , ibi bikaba biterwa na Vitamini D iboneka mu mafi ku bwinshi , kandi ikaba igira uruhare mu gutuma umuntu agira ibitotsi.

6.Kuvura ibiheri byo maso
Mu nyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya BioMed Central ivuga ko amavuta y’ifi ( fish oil ) ashobora kuvura ikibazo cyo kuzana ibiheri mu maso .

Mu gihe ubishoboye ni byiza kurya ifi kugirango ubuzima burushoho kugenda neza ariko utibagiwe n’ibindi nk’ibirinda indwara n’ibindi bitandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *