Kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, muri Kigali Pelé Stadium habereye inama yahuje abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali,Polisi y’u Rwanda, RURA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA. Muri iyi nama,abamotari bibukijwe ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda yose.
DIGP Vincent Sano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa,yatangaje ko kuva muri Werurwe 2024 kugeza uyu munsi,bamaze gufata moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda,na moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye yo mumuhanda arimo guhisha pulake, gutwara basinze,kunyura mu mihanda y’icyerekezo kimwe no mutuyira tw’abanyamaguru.
Iyi nama yibanze ku gukangurira abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda ibyaha, kugira isuku no kuzirikana ingamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.



