Urubanza rwa Basabose Pierre ubwo rwari rukomeje kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, umutangabuhamya yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu rugo rw’uyu muburanyi mu Bubiligi haba amabendera y’u Rwanda ya kera.
Basabose wabaye umucuruzi muri Kigali na Twahirwa Séraphin wabaye Perezida w’Interahamwe muri Gikondo, bari kuburanira muri uru rukiko guhera tariki ya 9 Ukwakira 2023. Bombi bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mutangabuhamya w’imyaka 54 y’amavuko yasobanuriye urukiko ko bitewe n’amateka mabi y’u Rwanda yamugizeho ingaruka, yageze mu Bubiligi mu 2004 nk’impunzi, ajyana n’umwana we.
Yasobanuye ko ubusanzwe atari azi Basabose, ko yamumenyeye mu Bubiligi, aho umuryango w’uyu mufungwa ukorera ubucuruzi, kandi ngo umwana we ni ho yajyaga guhahira, “yagerayo agasanga bafite amabendera y’u Rwanda ya kera”.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yagiriye umwana we inama yo kujya yirinda kuvuga Ikinyarwanda, kuko ngo kwa Basabose bashobora kumumenya, bakamugirira nabi.
Umwunganizi w’abaregera indishyi yavuze ko kuba mu rugo rwa Basabose mu Bubiligi bafite amabendera y’u Rwanda ya kera ari ikimenyetso cy’uko uyu mufungwa yari umuntu ukomeye mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi kandi ngo akirifite ku mutima.
Me Jean Flamme wunganira Basabose yibukije urukiko ko umutangabuhamya yavuze ko yamenyeye umukiriya we mu Bubiligi. Ati: “Umutangabuhamya avuze ko atazi Basabose kandi amuzi hano mu Bubiligi gusa.”
Uyu munyamategeko wa Basabose yavuze ko ibyo umutangabuhamya yavuze nta na kimwe kigaragaza ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Basabose yafatiwe mu mujyi wa Hainaut mu Bubiligi tariki ya 30 Nzeri 2020. Urubanza rwe na Twahirwa rwakomeje kuri uyu wa 29 Ugushyingo.



