Umuhanzikazi akaba umubyinnyi, n’umukinnyi wa filimi wabaye ikirangirire ku isi Jennifer Lopez, biravugwa ko yaba yatandukanye n’umugabo we witwa Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri. Ni nyuma y’uko bigeze no kubanaho bagatandukana na none mu 2004.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore w’imyaka 55 yagejeje impapuro zaka gatanya mu rukiko rukuru ruherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nk’uko byemezwa na BBC.
Jennifer Lopez we na Ben Affleck w’imyaka 52 baherukaga gukora ubukwe bw’agatangaza muri 2022, icyo gihe hafi ibinyacumi bibiri by’imyaka byari bishize baratandukanye ubwo bakundaniraga muri filimi yategurwaga yitwa Gigli ahagana muri 2003.
Uyu Ben Affleck yamenyekanye mu gutunganya amashusho ndetse no gukina filimi. Mu mwaka wa 2005 yashakanye n’uwitwa Jennifer Garner banabyarana abana batatu, muri 2018 nibwo baje gutandukana.
Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko gatanya iri gututumba mu rugo rwabo, gusa umuvugizi w’uyu muryango ahamya ko gutandukana kwa Lopez na Ben Affleck kwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mata.
Abakurikiranira hafi ibi byamamare bavugaga ko umubano wa Jennifer Lopez n’umugabo we wa kane watangiye kuzamo agatotsi kera; byemezwa n’inzu yabo yashyizwe ku isoko, ndetse bombi bagaragaye mu mafoto nta n’umwe wambaye impeta, bityo bituma babyibazaho cyane.
Magingo aya Jennifer Lopez amaze gushakana n’abagabo bane, uhereye mu 1997 ubwo yabanaga na Ojan Noa bagatandukana mu 1998. Mu mwaka wa 2001 yaje gushakana na Cris Judd batandukana muri 2003. Bidatinze yahise ashakana na Marc Anthony kuva muri 2004 kugeza 2014 aho babyaranye impanga ebyiri.
Uyu muhanzikazi w’umushabitsi n’umunyamideli akaba umukinnyi wagaragaye muri filimi zitandukanye za Hollywood zagiye zikundwa cyane ku isi, afite ibikorwa yagiye akora bitandukanye byagiye bizamura izina rye ku rwego mpuzamahanga, aho ashyirwa no mu batunze agatubutse.
Jennifer Lopez yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku isi. Anashyirwa kandi mu bagore 100 ba mbere bakomeye kurusha abandi bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akora birimo n’iby’ubugiraneza.






