Kwibuka bidufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – Min. Nyirasafari

Mu  gikorwa cyo  kwibuka mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga cyabaye kuwa 26 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bifasha mu kurwanya ingengabitekerzo yayo ndetse n’abayihakana cyangwa abayipfobya.

Yagize ati « Amateka batubwiye atugaragariza uburyo abayobozi babi babayeho, ntibakora inshingano bagombaga gukora zo kurengera abaturage. Twabonye ko abarokotse bagifite agahinda, ibikomere, ariko baratwaza, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Leta yafashe gahunda yo kwibuka kugira ngo ikumire ingengabitekerezo ya jenoside »

Mu kiganiro ku mateka ya jenoside cyatanzwe na Kabayiza Salongo, yagarutse ku ngero zimwe na zimwe zigaragaza uko ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango ku Batutsi byagiye byagiye yigishwa kugeza bigejeje u rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe.

Mu buhamya bwatanzwe na Bamurange Odette, yagarutse ku itotezwa ryakorewe Abatutsi b’i Nyarusange mbere ya jenoside, aho benshi muri bo bafunzwe mu byitso ndetse bamwe bakicwa. Yagarutse kandi ku bibazo yahuye na byo muri Jenoside kugeza ayirokotse.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Bosco, yavuze ko kuba urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka bitanga icyizere cy’ubuzima ku bacitse ku icumu kuko rusobanurirwa amateka ya Jenoside n’ububi bwayo, bityo hakaba hari icyizere ko ruzaharanira kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yashimiye abacitse ku icumu kuba bakomeje gutwaza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu nubwo bafite byinshi biremereye imitima yabo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *