Umubano wa dipolomasi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda wongeye kuzamo igitotsi nyuma y’uko leta ya Kigali itangaje ko yikuye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), nk’uko byagiye bigarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 8 Kamena.
Iki cyemezo u Rwanda rwafashe cyongeye gutuma umubano warwo na Congo ujya irudubi, mu gihe hataragaragara igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ikemezo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko impamvu u Rwanda rwafashe cyo kwivana muri uyu muryango (CEEAC) zishingiye ku kuba waremeye kuba igikoresho cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo nabyo bikomeje kugenda biguru ntege nubwo urwego rw’ibiganiro byiswe “uburyo bwa Washington”, u Rwanda na Congo bamaze gushyikirizwa umushinga w’amasezerano washizweho hashingiwe ku byifuzo bya buri ruhande.
Biteganyijwe ko inzobere za buri gihugu zizahurira i Washington muri iki cyumweru kugira ngo zige kuri iyo nyandiko, mbere y’uko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bayemeza.
Ibyo byose bikaba ari uguharurira amayira abakuru bíbihugu byombi aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Icyakora, ibiganiro bihuza Guverinoma ya Congo n’abarwanyi ba AFC/M23 byabereye i Doha muri Qatar nabyo byarazambye aho byamaze iminsi 32 nta cyari cyagerwaho, bigatuma intumwa za M23 zikura muri ibyo biganiro zigusubira i Goma kuwa gatanu ushize.
Nubwo nta ntambwe ifatika iragerwaho, hari icyizere ko ibiganiro bizasubukurwa mu gihe impande zombi zaba zemeranyijwe ku by’ingenzi bituma ibiganiro bigenda neza, harimo n’icyo buri ruhande rusaba mbere yo kwicara ku meza y’ubwumvikane.
Mu kiganiro cyihariye Igitangazamakuru cya leta cyagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko n’ubwo hari inzira zinyuranye zo gushaka umuti, ariko Congo yo idahwema gushaka kuzivangira.
Yagize ati “Kuba Congo ihora mu miryango mpuzamahanga no mu miryango y’Akarere, irega u Rwanda hirya no hino, na byo ni ikibazo kuko turi mu biganiro biganisha ku mahoro. Muribuka ko Perezida Kagame yabonanye na Tshisekedi i Doha muri Qatar ku itariki ya 18 Werurwe.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyitwarire y’ubuyobozi bwa DRC ituma umuntu yibaza niba koko ishaka amahoro kandi i Washington we na mugenzi we wa Congo barahasinyiye amahame aganisha ku masezerano y’amahoro ndetse ubu bakaba bari no mu biganiro byo kugira ngo bazumvikane ku masezerano y’amahoro.




